Haïti : Abasaga 2.400 bamaze kugwa mu bwicanyi bukorwa n’amabandi mu 2023

Udutsiko tw’amabandi yitwaje intwaro, twabibye ubwoba mu baturage muri Haïti. Aho kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, imvururu ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu zimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 2.400, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye. Hakaba ngo hakenewe ingabo mpuzamahanga kugira ngo zihagarike ubwo bwicanyi.

Ravina Shamdasani, umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ari i Genève yagize ati, " Hagati y’itariki ya 1 Mutarama na 15 Kanama 2023, nibura abantu 2.439 barishwe, abandi 902 barakomereka".

Ravina Shamdasani, yavuze ko kubera ibyo bikorwa by’urugomo, umutekano mukeya n’ubwicanyi bikorwa n’utwo dutsiko tw’amabandi twitwaza intwaro, habayeho kwiyongera kw’amatsinda y’abaturage bishyira hamwe mu rwego rwo kwirwanaho ‘groupes d’autodéfense’.

Inkuru dukesha ‘TV5Monde’ ivuga ko igihugu cya Haïti kimaze imyaka cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, ibya politiki ndetse n’iby’umutekano mukeya. Ibyo bikaba byaratumye utwo dutsiko twitwaza intwaro ubu ngo tugenzura 80% by’Umurwa mukuru wa Haïti, bigatuma n’ibyaha byiyongera muri uwo Mujyi.

UN iratabaza ku kibazo cyo muri Haïti

Kubera imvururu zikomeje kwiyongera muri Haïti, cyane cyane ku matariki 11 - 15 Kanama 2023, Umuyobzi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, Volker Türk, wanasuye Haïti muri Gashyantare 2023, yasabye ko “hagira ingamba zifatwa mu buryo bwihuse. Kuko uburenganzira bwa muntu bw’abaturage ba Haïti bukwiye kubahirizwa n’umubabaro bafite ukagabanuka”.

Icyo kifuzo cye, cyari cyanagarutsweho n’Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres, aho yavuze ko hakwiye kubaho umutwe w’ingabo mpuzamahanga zitari iza UN, ugafasha Polisi ya Haïti guhangana n’ikibazo cy’umutekano mukeya.

Muri Nyakanga 2023, igihugu cya Kenya cyatangaje ko kiteguye kuba cyayobora uwo mutwe w’ingabo mpuzamahanga wajya gufasha mu kibazo cy’umutekano muri Haïti. Aho ngo Kenya yiteguye gutanga Abapolisi bayo 1.000, kugira ngo bajye gufasha Polisi yo muri Haïti kugarura umutakeno no kuyiha amahugurwa ajyanye n’uwo mwuga, nk’uko byasobanuwe mu itangazo ryasohowe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka