Goma: Imyigaragambyo yaguyemo abasaga batandatu

Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru bishyize hamwe mu kurwanya umutwe wa M23, babyukiye mu myigaragambyo yaguyemo abarenze 6 abandi babarirwa mu 10 barakomereka.

Uretse abapfuye n'abakomeretse, hari n'inzu zatwitswe
Uretse abapfuye n’abakomeretse, hari n’inzu zatwitswe

Imyigaragambyo yatangiye mu masaha ya saa cyenda z’ijoro tariki 30 Kanama 2023 mu mujyi wa Goma mu duce twa Ndosho, Kyeshero, Katindo, Majengo, Katoyi, Buhene na RVA Monusco aho abarwanyi ba Wazalendo bari bagambiriye gutera ahakorera ingabo z’umuryango w’Abibumbye Monusco zikorera muri DRC ariko bakomwa mu nkokora na Polisi n’igisirikare.

Ni imirwano yakomerekeyemo benshi ubu barimo kuvurirwa ku bitaro bya CBCA mu mujyi wa Goma ahamaze kugezwa inkomere 10 n’abapfuye batandatu harimo umunyamakuru Dorcas Tabitha usanzwe ukora kuri Radio mu mujyi wa Goma.

Abanyamakuru bari mu mujyi wa Goma babwiye Kigali Today ko imyigaragambyo yari igambiriye gutera ibiro bya Monusco yamaze gushyiraho uburinzi bukomeye.

Wazalendo yari yasabye gukora imyigaragambyo tariki 30 Kanama ariko yangirwa n’ubuyobozi bituma bayikorana uburakari.

Impunzi zahunze imirwano ziri mu nkambi ya Acogenoki mu mujyi wa Goma zandikiye ubuyobozi bw’umujyi zisaba gucungirwa umutekano kuko abarwanyi ba Wazalendo bavuga ko bagomba gutera iyi nkambi bashinja kuba icumbikiye Abatutsi.

Ubuyobozi bw’inkambi bwagize buti "twe, impunzi z’intambara zicumbikiwe mu nkambi ya ACOGENOKI duhangayikishijwe n’ibihuha by’imyigaragambyo igambiriye kudutera mu nkambi badushinja kuba Abatutsi kandi turi impunzi z’intambara. Nubwo mwahagaritse imyigaragambyo yari iteganyijwe kuba tariki 30 Kanama, ibihuha bikomeje gukwira ko inkambi yacu izaterwa."

Abasirikare bari mu muhanda bahagarika abigaragambya
Abasirikare bari mu muhanda bahagarika abigaragambya

Abarwanyi ba Wazalendo bamaze iminsi bahanganye n’umutwe w’inyeshyamba za M23 mu bice bya Masisi na Rutshuro, abarwanyi benshi ba Wazalendo bakaba baraguye mu mirwano.

Bashinja Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi gushyigikira inyeshyamba za M23, ndetse bashinja Monusco kuba ntacyo ikora ngo irwanye M23.

Wazalendo yemerewe n’ubuyobozi bw’igisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru kujya kurwanya M23 nyuma y’uko ingabo za Congo FARDC zinaniwe gusubiza inyuma M23.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yasohoye itangazo ryamagana imyitwarire y’abarwanyi ba Wazalendo, avuga ko itsinda ry’amabandi yiyahuje ibiyobyabwenge ryakoreshejwe n’umuvugabutumwa witwa Bisimwa Éphrem bateza umutekano mucye mu mujyi wa Goma bagamije kwigaragambya, birukana ingabo z’umuryango w’abibumbye Monusco, ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC hamwe n’imiryango mpuzamahanga nterankunga.

Benshi mu bigaragambyaga bafashwe n'abasirikare bajyanwa gufungwa
Benshi mu bigaragambyaga bafashwe n’abasirikare bajyanwa gufungwa

Lt Col Ndjike yatangaje ko hari umupolisi umwe waguye muri iyi myigaragambyo, hakomereka abandi benshi batavuzwe umubare. Yatangaje ko hapfuye abarwanyi ba Wazalendo 6 hafatwa 158.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma yahagaritse ubuhahirane hagati y’umujyi wa Goma na Gisenyi. Abanyarwanda batinye kwambuka, cyakora kugera saa yine z’amanywa nibwo bamwe batangiye kwambuka naho mu mujyi wa Goma urusengero rwa Bisimwa Éphrem rwatwitswe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka