FARDC yatangije iperereza ku musirikare wayo wishwe n’abaturage mu muhanda i Goma

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu basirikare bacyo wiciwe i Goma muri iki cyumweru, kandi ko cyatangije iperereza ngo hamenyekane uburyo yapfuye.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Liyetona Koloneli (Lt Col) Ndjike Kaiko Guillaume, umuvugizi wa gisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yavuze ko Capitaine (Capt) Rutasura Gasore Patrick yishwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo rishyira ku wa Gatanu tariki ya 10 y’uku kwezi.

Amashusho ateye ubwoba yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru itashoboye kugenzura, bivugwa ko yerekana uwo musirikare mu bihe bye bya nyuma.

Umugabo wambaye imyenda isa nk’iya gisirikare udafite imbunda, agaragara yabaye intere yicaye mu muhanda mugari w’ahantu h’amabuye y’amakoro, azengurutswe mu mpande z’umuhanda n’imbaga y’abantu bashungereye.

Anagaragara aterwa mu mutwe ibisa nk’amabuye, nuko akarambarara mu muhanda, ari na ko ava amaraso mu mutwe, mu gihe imbaga y’abantu ikomera (izomera).

Mu majwi yumvikana muri iyo videwo, mu ndimi zitandukanye, humvikanamo n’iry’umugabo ubaza mu Gifaransa niba ari "Umunyarwanda", agasubizwa mu rundi rurimi rutari Igifaransa, nuko agahita avuga ngo "Okay".

Lt Col Ndjike yavuze ko "ku itegeko" rya Guverineri w’agateganyo wa Kivu ya Ruguru, Général-Major Cirimwami Nkuba Peter, "amaperereza yatangiye kugira ngo hatangwe umucyo ku kuntu uwo musirikare yapfuye.

Ku bw’ibyo, iryo tangazo rivuga ko babiri mu bacyekwa bamaze gutabwa muri yombi, boherezwa mu nkiko zibifitiye ububasha.

Hari amakuru amwe avuga ko uwo musirikare yishwe azira ubwoko bwe bwo kuba ari Umututsi, n’andi makuru avuga ko yacyetswe ko ari umwe mu nyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi rwa DR Congo mu Burasirazuba bw’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kwica umuntu umuhora ubwoko,ni ubucucu.Twese abantu twaremwe mu ishusho y’imana.Bisobanura ko twese tugomba gukundana.Twese dukomoka ku muntu umwe,Adam.Twaba abahutu,abatutsi,abazungu,abirabura, Abarabu,abashinwa.Abantu bose bakora ibyo imana yaturemye itubuza (abicanyi,abarwana,abajura,abarya ruswa,abasambana,abikubira,etc...),imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze abayumvira,nubwo aribo bacye nkuko bible ivuga.Niwo muti wonyine wa genocide,intambara,akarengane,uwbicanyi,etc...)

bwahika yanditse ku itariki ya: 12-11-2023  →  Musubize

Uretse nukwicwa nabi njye mbona nabatutsi bali mungabo za FARDC basa nabadatekereza neza mitwe yabo FARDC FDRL NYATURA ABAHUTU
BAHARIYA MAYI MAYI WAZARENDO IMBONERAKURE zigisirikare cyu Burundi bose icyo bakora hariya nuguhiha kwica gusahura abanyecongo baba Tutsi bahariya hanyuma ukumva abo batutsi bafatikanya nabica bene wabo hariya aho kujya gufasha abarengera imiryango yabo ntawifuza ko umuntu uwo aliwe wese apfa aliko bariya njye ntibambabaza kujya gufasha abicanyi bica ababyeyi nabavandimwe babo !ntihagire isomo bakuramo !! ubushize nabonye uwo bajya gushyingura wishwe halimo imbwa ziraho ngo nizama Masunzu isanduka itwikirije ibendera batoraguye ryacitse umuntu ufite ubwenge bukora yajya gufatikanya ninterahamwe fdrl wazarendo imbonera kure kujya kwica abatutsi ababaririra mukomeze nabasigaye nuko bazabamara

lg yanditse ku itariki ya: 12-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka