Congo-Brazzaville: Abantu 37 baguye mu mubyigano

Abantu 37 bapfuye baguye mu mubyigano wabereye kuri Sitade yo muri Congo-Brazzaville, ahari harimo gukorerwa igikorwa cyo gushaka abinjira mu ngabo z’igihugu. Ubuyobozi bwa Congo-Brazzaville bwatangaje ko umubare w’abakomerekeye muri icyo gikorwa utahise umenyekana.

Mu cyumweru gishize, nibwo igisirikare cya Congo-Brazzaville cyari cyatangaje ko gishaka kwinjiza mu ngabo abantu 1500 bafite hagati y’imyaka 18-25.

Guverinoma ya Congo-Brazzaville yatangaje ko iyo mpanuka yabereye kuri Sitade ya ‘Michel d’Ornano’ muri Brazzaville, ahakorerwaga ibikorwa byo gushaka abajya mu gisirikare, iyo akaba ari gahunda yatangiye ku itariki 14 Ugushyingo 2023.

Guverinoma ya Congo-Brazzaville yavuze ko ibikorwa byo kwandika abajya mu gisirikare, byabaye bisubitswe mu rwego rwo kunamira abantu 37 bapfuye baguye kuri iyo Sitade, ndetse n’abasaga 140 bakomeretse.

Aljazeera yatangaje ko abaturiye iyo Sitade bavuga ko umuvundo watewe n’uko hari hari umubare munini cyane w’abashaka kwinjira muri Sitade kuko hari abari bategerereje hanze, babonye butangiye kwira, bahatiriza kwinjira muri sitade ku ngufu, bituma bagwirirana, bamwe barapfa abandi barakomereka.

Ikibazo cyo kubura akazi ku rubyiruko, bivugwa ko gishobora kuba kiri mu bituma hari umubare munini cyane w’abashaka kujya mu ngabo muri Congo-Brazzaville kuko hari abagera kuri Miliyoni 5.8 badafite akazi, nk’uko bitangazwa na Banki y’Isi. Abaturage 75% ba Congo-Brazzaville bakora mu mirimo iciriritse idatanga imisoro, abandi bigakora mu bikorwa byinjiza makeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka