Amerika n’u Bwongereza byaburiye abaturage babyo bari muri Uganda

Abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza muri Uganda, batanze umuburo ku baturage babo bazitabira iserukiramuco rya Nyege Nyege, kwigengesera kubera kwikanga ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira Umujyi wa Kampala.

Iserukiramuco rya Nyege Nyege ryitabirwa n'abavuye hirya no hino ku Isi yose
Iserukiramuco rya Nyege Nyege ryitabirwa n’abavuye hirya no hino ku Isi yose

Guverinoma ya Amerika n’u Bwongereza zatanze umuburo ku baturage bazo, mu gihe kuva ku wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo 2023, hatangiye iserukiramuco rimara iminsi ine rya Nyege Nyege, rikunda kwitabirwa n’abantu baturutse hirya no hino ku isi.

Nyege Nyege ni iserukiramuco rimaze igihe kinini ribera muri Uganda kuva mu 2014. Gusa ryakomeje kuzamura impaka haba ku banyamadini n’abanyamategeko bavuga ko ibiberamo bihabanye n’umuco ndetse n’indangagaciro z’abanya-Uganda.

Umwaka ushize, abadepite bamwe bagaragaje ko rikwiye guhagarikwa, barishinja kwamamaza imico mibi irimo ubutinganyi n’ubusambanyi.

Ibi bihugu byombi byasohoye itangazo, bigaragaza ko mu gihe abaturage babyo bakwitabira iri serukiramuco, bagomba kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu bice bimwe na bimwe birimo Umujyi wa Jinja.

Ambasade y’u Bwongereza yagize iti: “Kubera kwikanga ubwiyongere bw’ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira Uganda, turabagira inama zo kudakora ingendo zitari ngombwa mu mujyi wa Jinja.”

Abitabira iri serukiramuco baba bizihiwe
Abitabira iri serukiramuco baba bizihiwe

Ambasade ya Amerika na yo yatanze umuburo nk’uwo ku baturage bayo kubera impungenge z’umutekano wabo mu gihe cyo kwitabira ibikorwa bihuza abantu benshi, nk’amasengesho, ahabera ibitaramo birimo ibya muzika n’ibindi bijyanye n’umuco bibera mu murwa Mukuru wa Kampala na Jinja.

Uyu muburo ubaye mu gihe mu kwezi gushize ba mukerarugendo babiri ari bo David Barlow ukomoka mu Bwongereza ndetse n’umugore we Emmaretia Geyer n’umushoferi wari ubatwaye biciwe muri Pariki yitiriwe Queen Elizabeth, mu gitero Uganda ivuga ko cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yavuze ko kugeza ubu n’ubwo ibyo bihugu byatanze umuburo ku bibazo by’umutekano, nta gikorwa icyo ari cyo cyose barabona gituma hikangwa iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA IBABEHAFI

IZERIMANA yanditse ku itariki ya: 17-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka