Afurika y’Epfo: Abasaga 70 bishwe n’inkongi

Muri Afurika y’ Epfo, abantu 73 bapfuye, abandi 43 barakomereka nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye inzu ya etaji eshanu mu Mujyi wa Johannesbourg, kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023.

Abashinzwe umutekano bagerageza kuzimya inkongi
Abashinzwe umutekano bagerageza kuzimya inkongi

Abashinzwe ubutabazi muri uwo Mujyi batangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko bashoboye kuzimya iyo nkongi mu masaha ya mu gitondo, ariko bongeraho ko umubare w’abishwe n’iyo nkongi ushobora kwiyongera.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubutabazi muri uwo mujyi, Robert Mulaudzi, yagize ati, “ Abantu bishwe n’inkongi bamaze kugera kuri 73 harimo n’abana 7 n’abakomeretse bagera kuri 43, abakomeretse bajyanywe ku bitaro kugira ngo bitabweho”.

Icyateye iyo nkongi ntabwo cyahise kimenyekana, nk’uko uwo muvugizi w’urwego rushinzwe ubutabazi Robert Mulaudzi, gusa yemeje ko inkongi yamaze kuzimywa.

Inzu yahiye iherereye mu gace gasa n’akari ku ruhande, ahahoze ari agace k’ubukungu muri Afurika y’Epfo, abantu bakaba bari bayituyem mu buryo batubahirije amabwiriza nk’uko byasobanuwe n’uwo muvugizi.

Robert Mulaudzi yagize ati, “Ni umunsi ubabaje cyane mu Mujyi wa Johannesburg…mu myaka 20 muri muri iyi serivisi, sinigeze mpura n’ikintu nk’iki. Hari abantu benshi baheze mu nzu mu gihe yafatwaga n’inkongi”.

Mgcini Tshwaku umwe mu bayobozi bashinzwe umutekano muri uwo mujyi yatangaje ko urugi rwashyiriweho kurinda umutekano imbere muri iyo nzu, rwari rufunze bigatuma abantu babura uko basohoka bahiramo imbere.

Yagize ati “Imbere muri iyo nzu hari harimo urugi rwashyiriweho kurinda umutekano kandi rwari rufunze, hari imirambo myinshi yahiye yasanzwe inyuma y’urwo rugi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka