Abarwanyi ba M23 biravugwa ko bafashe Mushaki, basatira Sake

Abarwanyi ba M23 ngo baba bafashe agace ka Mushaki, basatira umujyi wa Sake uri mu birometero 15, abandi barwanyi bakomeza icyerekezo kibaganisha mu Burengerazuba bwa Sake.

Itsinzi yo kunguka ibindi bice ku ruhande rwa M23 yavuye mu mirwano ikomeye yahuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC zifashijwe n’ingabo z’u Burundi, Mai Mai, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro mu kwihimura urupfu rwa Col Ruhinda wari Umuyobozi wa FDLR wapfuye mu ijoro tariki ya 2 Ukuboza 2023.

Umuyobozi wa M23 Bertrand Bisiimwa yanditse ku rukuta rwa X ko imirwano yatangiye mu rukerera.

Agira ati "Mu gitondo cya kare, mu bikorwa byo kwihorera kubera urupfu rwa Col Ruhinda, uruhurirane rw’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa FARDC, FDLR, FDNB, abacanshuro n’imitwe yitwaza intwaro, bagabye ibitero mu duce twinshi twa Masisi harimo; Kilorirwe, Karenga, Kibati na Rumeneti. M23 ibereyeho ibice byayo n’inzirakarengane z’abaturage ziraswaho buhumyi na Leta ya Kinshasa."

Biravugwa ko iyi ntambara yari ikomeye irimo ingabo nyinshi zavuye i Burundi (FDNB) yabereye ku musozi wa trois antennes, ukaba ingenzi mu kugenzura Mushaki n’inzira zigana i Sake, Bihambwe na Rubaya.

Abatuye mu nkengero za Sake mu birometero 15 bavuga ko isaha ya saa saba aribwo Mushaki yari imaze gufatwa na M23 ikomereza ahitwa Karuba mu Burengerazuba bwa Sake.

Bamwe mu bavuganye na Kigali Today bagira bati "Turaye Mushaki, ejo turakomereza mu bindi bice birimo Sake na Muremure."

Umusozi wa Mushaki wari wagoranye
Umusozi wa Mushaki wari wagoranye

Intambara ikomeje kwiyongera mu gihe n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zari zaje kuyihagarika zatangiye inzira yo gusubira iwabo.

Ibice birimo kuberamo imirwano bisanzwe bigenzurwa n’ingabo z’u Burundi zifitemo ibice bibiri harimo abaje kurwana ku ruhande rwa FARDC n’abandi baje mu butumwa bwa EACRF.

Mbere y’uko ingabo za EACRF ziza mu Burasirazuba bwa Congo, abarwanyi ba M23 bari mu nkengero za Sake ariko kubera guhagarika intambara, bavuye mu bice barimo babisigira ingabo z’u Burundi harimo Kilorirwe, Kitchanga, Mweso, ariko kubera ingabo z’u Burundi zifatanyije na FARDC byateje intambara, M23 yongera kuhisubiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo EAC yaje guhagarika intambara? Ahubwo yatumye igera kure,nigute uhagarikira abatera leta kdi arinyeshyamba? Ubwose uba umaze iki? Nihaze SADEC,ikimure ikibazo,cya M23

Yuhi yanditse ku itariki ya: 4-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka