98% by’Ibikoresho by’intambara OTAN yemereye Ukraine yamaze kubitanga

Ibihugu bigize Umuryango wo gutabarana wa OTAN byamaze gutanga 98% by’imodoka z’intambara byari byaremereye Ukraine mu rwego rwo gufasha icyo gihugu gukomeza kwirwanaho mu ntambara gihanganyemo n’u Burusiya.

Uretse ibikoresho by’intambara bitandukanye byatanzwe n’ibihugu bigize OTAN muri Ukraine, byanatanze amahugurwa n’ibikoresha byifashishwa n’abasirikare bagize burigade (brigades ) icyenda (9) nshyashya zo mu gisirikare cya Ukraine, nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg.

Aganira n’itangazamakuru i Buruseli mu Bubiligi Jens Stoltenberg “Yagize ati, ibyo bizafasha Ukraine.

Akomeza kugira imbaraga zo gukomeza kwigarurira ibice byari byarafashwe”.
Ibyo byatangajwe mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, nawe yatangaje ko yahamagawe na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, ibyo baganiriye kuri Telefoni bikaba ari ibintu afata nk’ingirakamaro , aho ngo byanashimwe n’abakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bavuga ko bashimye ibyo Perezida w’u Bushinwa arimo akora nubwo nta mpinduka ijyana ku mahoro biragaza kugeza ubu.

M. Stoltenberg yatangaje ko OTAN yiyemeje gukomeza gushyigikira igisirikare cya Ukraine mu ntambara irimo n’u Burusiya kugeza ubu imaze umwaka urenga itangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibihugu byose bikoresha military budget ingana na 2 trillions usd buli mwaka.Amerika yonyine ikoresha 782 billions usd.Ayo mafaranga aramutse akoreshejwe ibindi,buli muturage utuye isi yaba umukire.Ubukene bwava ku isi.Kuva muntu yaremwa,Intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (1 milliard).Amaherezo azaba ayahe?Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma imana izatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana mu ntambara.Nyuma yaho,isi yose izagira amahoro,itegekwa n’imana.

kirenga yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka