Mozambique: Abayobozi b’inzego z’umutekano z’u Rwanda bashya n’abacyuye igihe bahererekanyije ububasha

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, habayeho umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bashya n’abacyuye igihe b’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

Maj Gen Eugene Nkubito, Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda zicyuye igihe zari zimaze igihe cy’umwaka mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba, yashyikirije ububasha Maj Gen Alexis Kagame, ugiye kumusimbura.

Ni mugihe Brig Gen Frank Mutembe wari ukuriye ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda yashyikirije ububasha Col T Bahizi, ugiye kumusimbura muri izo nshingano.

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku birindiro bikuru by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Mocimboa Da Praia witabirwa kandi na bamwe mu bayobozi mu Ngabo na Polisi, abashinzwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) n’abandi.

Maj Gen Alexis Kagame akigera mu Ntara ya Cabo Delgado yahawe amakuru y’ibanze na mugenzi we Maj Gen E Nkubito ucyuye igihe ku bikorwa by’inzego z’umutekano z’u ndetse anatemberezwa ibice Ingabo z’u Rwanda zigenzura harimo Mocimboa Da Praia, Pundanhar, Afungi, Palma ndetse na Mbau.

Maj Gen Alexis Kagame yashimiye ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RSF), bwamubanjirije ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho mugihe cy’umwaka bamaze. Yashimye kandi ubufatanye bwaranze abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique mu kubungabunga umutekano mu bice Ingabo z’u Rwanda zigenzura.

Ku wa Kane tariki 03 Kanama, nibwo Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Karere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado ashima ibikorwa by’indashyikirwa zakoze mu guhashya iterabwoba.

U Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare i Cabo Delgado ku wa 9 Nyakanga 2021, mu butumwa bwo gufatanya n’ingabo za Leta y’icyo gihugu mu kurwanya iterabwoba.

U Rwanda rwohereje ingabo binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bwa Mozambique yari ikeneye ubufasha bwihuse.

Ku wa Mbere, tariki 31 Nyakanga 2023, nibwo kandi abasirikare n’abapolisi 2000 bahagurutse i Kigali bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame, bagiye gusimbura bagenzi babo barenga 2000 bari bamaze igihe i Cabo Delgado.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka