Gusabwa uburambe mu kazi biracyari imbogamizi ku barangiza kaminuza

Abarangiza amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda baravuga ko bahangayikishijwe no gusabwa uburambe mu kazi, kandi ari bwo bakirangiza amashuri yabo, bikabaviramo kuba abashomeri kandi bafite ubushobozi.

Abanyeshuri ba IPRC Kigali beretse abayobozi n'abahagarariye ibigo ubushobozi bifitemo
Abanyeshuri ba IPRC Kigali beretse abayobozi n’abahagarariye ibigo ubushobozi bifitemo

Bamwe mu banyeshuri barangije amashuri makuru umwaka ushize mu bijyanye n’ubumenyingiro, baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko nubwo barangiza amashuri bafite ubumenyi, ariko iyo bageze ku isoko ry’umurimo bacibwa intege no gusabwa uburambe bw’imyaka itanu mu kazi.

Etienne Micyomyiza ni umwe mu banyeshuri barangije muri IPRC Kigali, avuga ko imbogamizi za mbere bahura na zo ku isoko ry’umurimo, ari uko abakoresha batagirira icyizere abakirangiza kwiga.

Ati “Usanga akenshi iyo basabye uburambe mu kintu runaka bigorana, kandi hari akazi kadafite abagakora, ikibazo kikaba ngo ufite uburambe bungana iki muri kano kazi? Twumva icyakorwa ari uko nka Minisiteri zibifitiye ubushobozi, zazegera ibigo bakabaganiriza, bakabereka ko abanyeshuri basohora baba babonye impamyabushobozi y’ibyo bize, bakabagirira icyizere.”

Abafite imishinga yahize indi barahemwe
Abafite imishinga yahize indi barahemwe

Mugenzi we ati “Ntabwo mu Rwanda bavuga y’uko ibisabwa mu kazi ari uko ugomba kuba ukirangiza ishuri nk’umuntu ugiye gutangira, wenda badufasha bakongera aho kwihugurira bya kinyamwuga, niba umuntu adafite uburambe wenda agatangira yimenyereza, ariko nibura ikibazo cy’uburambe kikavaho, kuko niba maze imyaka 18 ndi mu ishuri ntarakora, ukajya kumbwira ngo umwanya mfite ukeneye umuntu ufite uburambe bw’imyaka itanu, yaba ivuye hehe.”

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, Ikigo gishinzwe amashuri makuru y’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), cyashyizeho igikorwa ngarukamwaka kigamije gufasha abanyeshuri kubahuza n’ibigo bikeneye abakozi.

Ni muri urwo rwego ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, habayeho imurikabikorwa ngarukamwaka (Career Fair), ryagaragayemo kumurika ibikorwa by’abanyeshuri bo ku bigo bitandukanye, kugira ngo birusheho kubafasha kumenyana na ba rwiyemezamirimo, ndetse bikanaba irembo ryo kubona uburyo bw’imenyerezamwuga muri ibyo bigo.

Dr. Alice Ikuzwe,avuga ko imurikabikorwa ribafasha guhuza abanyeshuri n'ibigo bibafasha gukora imenyerezamwuga
Dr. Alice Ikuzwe,avuga ko imurikabikorwa ribafasha guhuza abanyeshuri n’ibigo bibafasha gukora imenyerezamwuga

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Kigali, Dr. Alice Ikuzwe, agaruka ku kamaro k’iryo murikabikarwa.

Ati “Aba ari ukugira ngo ibigo mwabonye aha, bidufashe guha abanyeshuri bacu imenyerezamurimo iyo barimo kurangiza amasomo, ikindi kandi dukorana no mu buryo bwa hafi, ku buryo abanyeshuri bategura imishinga yabo irangiza amasomo. Iyo barangije dukora uno munsi witwa Career fair, aho izo nganda ziba zaje, tukabahuza n’abanyeshuri bacu mu buryo bwo kubereka amahirwe ahari, abacu bakabereka ibyo bakoze n’ubushobozi bafite.”

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abakoresha benshi, bitandukanye cyane n’imyaka yatambutse, nk’uko bisobanurwa na Céléstin Nkeramihigo, ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya Kepler abisobanura.

Ati “Uyu mwaka icy’umwihariko ni umubare w’abakoresha babashije kwitabira bagera kuri 43, kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga ibitandukanye, ariko hari n’abandi bagiye biyongeramo.”

Bamuritse imishinga ijyanye n'ibyo bize
Bamuritse imishinga ijyanye n’ibyo bize

Muri iri murikabikorwa hanatangiwemo ibihembo ku banyeshuri bafite imishinga yahize iyindi, aho uwaje imbere wahawe igihembo cy’Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni, yahawe abanyeshuri babiri bari bafite umushinga w’ikarita iranga ikigo cya IPRC Kigali.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko mu myaka ine ishize bwari kuri 20% na 26%, buvuye kuri 15% na 18% bwariho mu myaka ya mbere yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka