Umukozi wa SACCO yibye miliyoni 3Frw aburirwa irengero

Baturage Jean Nepomscene wari umucungamutungo muri Sacco Isange Karama yo mu Karere ka Nyagatare yibye arenga miliyoni 3Frw ahungira Uganda.

Ubwo bujura bwabaye hagati ya saa Tanu na saa Sita z’amanywa kuri uyu wa 26 Mata 2018.

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SACCO Isange Karama Ndagijimana Fredrick yavuze ko uwo mucungamutungo yari umaze imyaka umunani akorera iyi SACCO.

Akarere ka Nyagatare
Akarere ka Nyagatare

Avuga ko atazi icyamuteye ubu bujura gusa agakeka andi makosa ashobora kuba yarakozwe mbere, agatinya ubugenzuzi bwazabaho agahitamo gukuramo ake karenge.

Baturage ngo yari wazindukiye mu kazi bisanzwe, yasohotse aho yatangiraga serivise akabwira bagenzi be ko agiye kugura ikarita ya telefone ntiyongere kugaruka.

Ngo yahise atega moto anyura ku mupaka wa Mukoki yerekeza iya Uganda.

Ubugenzuzi bumaze gukorwa bugaragaza ko ngo yatwaye amafaranga miliyoni 3.194.800frw.

Gusa yamaze impungenge abanyamuryango b’iyi koperative ko n’ubwo bibwe nta gihombo gikomeye bagira kuko bari barungutse.

Yongeyeho ko inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana uwo mucungamutongo kugira ngo atabwe muri yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Baturage ni baturage Koko.kwiba 3 millions,azamumarira iki? Yandavuriye ubusa.

Damas yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

Baturage ni baturage Koko.kwiba 3 millions,azamumarira iki? Yandavuriye ubusa.

Damas yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

Baturage, bahise bamufata ubu afungiye kuri station ya Police Mbarara.

habimana yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka