U Rwanda rugiye kohereza abajya mu myitozo ihuje ingabo z’akarere

Umutwe ugizwe n’abantu 95 bagizwe n’ingabo, Polisi n’abasivile nibo u Rwanda rugiye kohereza mu myitozo izahuza ingabo zo mu karere izabera muri Sudani.

Brig Gen Gatama aganira b'abasirikare ajyanye mu kazi
Brig Gen Gatama aganira b’abasirikare ajyanye mu kazi

Uwo mutwe uzaba uyobowe na Brig Gen Vincent Gatama urahaguruka i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo werekeza ahitwa Port Sudani.

Imyitozo yateguwe n’ingabo zigize umutwe w’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba ‘East African Standby Force (EASF).’

Abateguye iyo myitozo bavuga ko igamije gutoza no kureba ubushobozi umutwe wa EASF ufite mu guhuriza hamwe ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye, kuzohereza mu kazi no kuziha ibikenewe mu bikorwa zaba zirimo bigamije kugarura amahoro.

EASF ivuga ko iyo ari imyitozo y’ingenzi mu gupima ubushobozi bw’ingabo z’akarere,uburyo zatabara mu kubungabunga amahoro ahaba habaye ibibazo, haba mu karere n’ahandi zakoherezwa n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Abasirikare barakurikira impanuro z'umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Musemakweli
Abasirikare barakurikira impanuro z’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Musemakweli

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Jacques Musemakweli wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda, yasabye abagiye mu myitozo kuzaba Abanyamwuga kandi bagahesha isura nziza u Rwanda mu ruhando rw’ibihugu 10 bizaba biteraniye muri iyo myitozo y’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Mugomba kuzarangwa n’imyitwarire myiza, mukagaragaza indangagaciro za kinyamwuga ziranga Ingabo z’u Rwanda. Hari imikorere myiza RDF imaze kugaragaza mu ruhando rw’ibihugu, murasabwa kuyishimangira mwita ku kazi kabajyanye. Ndizera ko mutazatenguha icyizere ubuyobozi bwabagiriye bubahitamo guhagararira igihugu.”

Abitabiriye iyo myitozo izamara icyumweru, bose hamwe bagera ku 1000 bagizwe n’ingabo, abapolisi n’abasivile bazaturuka mu bihugu 10 bigize umutwe w’ingabo ziteguye gutabara zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Mu bagiye harimo n'abagore
Mu bagiye harimo n’abagore

Ibyo bihugu ni u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Kuva umutwe w’ingabo za EASF ushinzwe mu 2004,umaze gukora imyitozo izihuza itandukanye irimo iyabereye muri Kenya muri 2008, iyabereye muri Djibouti muri 2009, Sudani muri 2011, Uganda muri 2013 n’iyabereye muri Ethiopia muri 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni jado ndi irurindo ibyo turabyishimiye bifite uruhare mukubunga bunga ubushuti

JADO yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka