Rulindo: Abajura bibye SACCO bamaze kwica umuzamu wayirindaga

Abajura bataramenyekana bibye SACCO yo mu murenge wa Burenga muri Rulindo nyuma yo kwica umuzamu wayirindaga undi bakamukomeretsa bikomeye.

Abajura bateye SACCO yo muri Rulindo bica umuzamu baraniba
Abajura bateye SACCO yo muri Rulindo bica umuzamu baraniba

Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku itariki ya 29 Nzeli 2016, mu mudugudu wa Gacyamo, mu ukagari ka Butangampundu umurenge. Ubuyobozi buvuga ko bwamenye ayo makuru bwayamenye mu gihe cya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Burenga, Mukarutabana Claudine avuga ko abantu bataramenyekana bibasiye abarinda iyo SACCO,umwe muri bo witwa Kazungu Stuven baramwica. Naho uwitwa Tuyisenge Innocent baramukomeretsa ku buryo bukabije.

Bahise bapfumura inyumabo ya SACCO binjiramo imbere, batangira kwiba ariko ntiharamenyekana ibyo bibye.

Agira ati “Twahageze ariko ibyibwe ntibiramenyekana gusa ikigaragara ni uko icyuma babikamo amafaranga bagitwaye, kuko hari utwuma twacyo twagiye tugaragra hanze”.

Uyu muyobozi akavuga ko kugeza ubu ubuzima bw’uwakomeretse butameze neza, kuko yabanje gutwarwa ku bitaro by’akarere bya Rutongo, agahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka