RDF irohereza izindi ngabo muri Centrafrika, mu cyumweru gitaha

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika mu butumwa bw’amahoro bwa Loni u Rwanda rusanzwe ruhakorera.

Imodoka z'intambara zizakoreshwa muri Centrafrika zatangiye koherezwa muri icyo gihugu guhera ku itariki 16 Nzeli 2017
Imodoka z’intambara zizakoreshwa muri Centrafrika zatangiye koherezwa muri icyo gihugu guhera ku itariki 16 Nzeli 2017

Ku wa Kabiri tariki 26 Nzeli 2017 nibwo izo ngabo zizahaguruka mu Rwanda, ariko igikorwa cyo kohereza imodoka bazajya bifashisha cyatangiye ku itariki 16 Nzeli 2017.

Mu butumwa bwa Loni bagiyemo, bazafatanya n’iyindi Batayo y’ingabo z’u Rwanda mu gihe kingana n’amezi ane bakorera mu Murwa mukuru Bangui by’agateganyo, mu gihe bategereje ahandi bahabwa ubutumwa.

Izo modoka zizakoreshwa mu gucunga umutekano muri Centrafrika imaze imyaka ine mu mvururu
Izo modoka zizakoreshwa mu gucunga umutekano muri Centrafrika imaze imyaka ine mu mvururu

Minisiteri y’Ingabo ivuga ko uwo mutwe w’ingabo wasabwe n’ingabo za Loni zibungabunga ubutumwa muri Centrafrika (MINUSCA), hagamijwe guhangana n’umutekano muke muri Centrafrika.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ingabo zibungabunga amahoro ku Isi. Rwatangiye kohereza ingabo zibungabunga amahoro muri Leta ya Centrafrika guhera mu 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UN itanga buri mwaka 9 Billions (Milliards) USD muli Missions zayo za gisirikare.
Nukuvuga 7 500 000 000 000 RWF,bihwanye na Budget y’u Rwanda inshuro zirenga 3.
UN ifite abasirikare barenga 100 000 ku isi yose.Nyamara nta hantu na hamwe bari bazana amahoro.Usanga UN ibereyeho guhemba ibifaranga byinshi gusa.
UN ijyaho muli 1945,yavuze ko igiye kuzana amahora mu isi.Nyamara kuva yajyaho,hamaze kubaho intambara zitabarika na Genocides 2 zemewe.Ubu tuvugana,ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000.Buri munsi mwumva kuri TV na Radio ko biteguye kuzikoresha barwana kandi nta kabuza bazazikoresha.Nibazikoresha,bizaba ari imperuka y’isi.Ariko ku bantu bemera ibyo Bible ivuga,ntabwo imana izemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izatwika intwaro zabo zose (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose barwana (Matayo 26:52).Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka Bible yita Armageddon.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazatura mu isi izahinduka Paradizo nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Bible nta na rimwe ijya ibeshya.
Niho itandukaniye n’ibindi bitabo byitwa ko bitururka ku mana.

KAMANA Esdras yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka