Perezida Kagame asanga imikoranire itanoze iha urwaho umutekano muke

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano muri Afurika, ko imikoranire itanoze ari kimwe mu bituma Afurika igihura n’ibibazo by’umutekano.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mahoro n'umutekano muri Afurika, iteraniye i Dakar muri Senegali
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mahoro n’umutekano muri Afurika, iteraniye i Dakar muri Senegali

Iyo nama iteraniye i Dakar muri Senegali kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2017, ihuriyemo impuguke zirebera hamwe ibijyanye no kubungabunga amahoro no gucunga umutekano muri Afurika.

Yagize ati “Umutekano muke wiyongera iyo tutabashije gukorera hamwe. Umutekano muke ugira amoko menshi, kuva ku kudacunga urujya n’uruza rw’abantu kugeza kuri politiki z’amacakubiri.”

Yavuze ko imbogamizi zose zaturuka ku mutekano muke zakurwaho no gukorera hamwe hagati y’ibihugu by’Afurika. Yongeyeho ko nta na rimwe ibihugu by’Afurika bikwiye kureka uwo ari wese ngo abihitiyemo uburyo bukwiye bwo kwirinda.

Yatanze urugero ko u Rwanda rwashoboye kwiyubaka mu mutekano,rubikesha icyizere kiri hagati y’abanyagihugu kandi hakanakorwa ibiteza imbere buri muturage kandi buri wese akabyibonamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka