Afurika y’Epfo: Umukongomani yagejejwe mu nkiko akurikiranyweho urupfu rw’Umunyarwanda

Umwe mu bakekwaho urupfu rw’Umunyarwanda Dr. Raymond Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo, yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko rwo mu Mujyi wa Cape Town.

Dr Dusabe yiciwe muri Afurika y'Epfo aho yari mu biruhuko
Dr Dusabe yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari mu biruhuko

Dr. Dusabe w’imyaka 40 yiciwe i Cape Town ubwo yari mu kiruhuko mu mpera z’ukuboza 2017.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo bamusanze mu cyumba yakodeshaga, amazemo hafi icyumweru yishwe, umubiri we waratangiye kubora, aho bamuhonze icyuma ku mutwe bakamujombagura n’ibyuma.

Junior Kamono ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye urukiko ko yifuza kuzaburana mu Cyongereza n’ubwo yagaragaye cyane avuga mu rurimi rw’Igishwahili.

Ikinyamakuru TimeLive cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko yatawe muri yombi nyuma y’uko ikipe ya Polisi yari iri kuri iri perereza isanze ibimenyetso ku modoka ya Dr. Dusabe bishobora kuba bifitanye isano na Kamono.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yavuze ko leta y’u Rwanda ataramenya icyaba kihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Gusa amakuru avuga ko uwo Kamono yari yabanje guhurira na Dr. Dusabe mu gace kitwa Sea Point mu masaha ya mbere gato y’uko yicwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri,ubutabera Bwomuri,afurika Yepfo Buzigane Ubushishozi,iperereza,batubwire Uwaduhekuye Nkabanyarwanda Twifatanyije Numuryango Wa Dr Dusabe Mukababaro.

Twagirimana yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

Dusabe Imana Ikwakire mubayo abasigaye namwe Imana iborohereze ibahe kwihanganira ibyago bikomeye nkibi

Paccy yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

oooh Dr arababaje rwose uwomu congomani nakurikiranwe namategeko icyahanicyimufata ahanwepeeeee

ndacyayisenga wilso yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka