Afurika irambiwe gucungirwa umutekano n’ibihugu by’ibikomerezwa

Ibihugu bya Afurika bikomeje inzira yo kwishakamo ibisubizo mu kwicungira umutekano no guhosha amakimbirane hagati yabyo, bitegura igisirikare gifite ubumenyi buhanitse mu gucunga umutekano wa Afurika.

Abitabiriye iyi nama bavuze ko igihe kigeze ko Afurika yicungira umutekano
Abitabiriye iyi nama bavuze ko igihe kigeze ko Afurika yicungira umutekano

Ibyo ngo bizatuma kongera kwiyambaza ingabo zituruka mu bihugu byitwa ko byakataje mu nzira z’amajyambere ngo bize gucunga umutekano muri Afurika, bicika burundu.

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko ahantu henshi izo ngabo zagiye zirinda umutekano, hatikirira umubare munini w’abasivire,ndetse n’ibyabo bikangirika.

Byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu yitabiruriwe n’abasirikare bakuru 47 biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze, n’abandi bayobozi baturutse hirya no hino mu bihugu.

Muri iyo nama abenshi mu bayitabiriye bagaragaje ko banyotewe no kubona Afurika yicungira umutekano,kuko ingabo mpuzamahanga zanenzwe kenshi ko zitererana abo zikwiriye kurinda.

Abitabiriye iyi nama batangaje ko hageze ngo Afurika itangire kwicungira umutekano
Abitabiriye iyi nama batangaje ko hageze ngo Afurika itangire kwicungira umutekano

Ambasaderi Smail Chergui (AU Commissioner for Peace and Security) yagaragaje uburyo ingabo mpuzamahanga zitatanze umusaruro mwiza mu kurinda abaturage mu bihe by’intambara.

Yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 igatwara abasaga miliyoni izo ngabo zirebera, avuga uko abantu bagiye bapfa mu bihugu binyuranye, nka Somalie n’ibindi byagiye birangwamo n’intambara hagapfa imibare minini y’abasivire. Kuri we ngo asanga ari intege nke zagiye ziranga izo ngabo.

Abitabiriye iyo nama, bakomeje gushimangira ko ari umwanya wa Afurika mu kwicungira umutekano.

Col Jules Rutaremara atanga ibitekerezo muri iyi nama
Col Jules Rutaremara atanga ibitekerezo muri iyi nama

Louise Mushikiwabo. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, yavuze ko ibihugu bigize Afurika bikwiye kureka kuba nyamwigendaho, ahubwo bigasenyera umugozi umwe, ngo nibwo uwo mugabane uzagera ku rwego rwo kuba wakwicungira umutekano udateze amaso abandi.

Ati“Ikosa riremereye ni ukudashyira kamwe, kudasenyera umugozi umwe ngo hubakwe n’uburyo buhanitse mu gucunga umutekano.

Umugabane usanga natwe ubwacu tutawuzi, urabaza umunyafurika iby’i Burayi akakubwira byose, wamubaza iby’iwabo muri Afurika ugasanga ntacyo azi akabura icyo asubiza. Hakenewe ubufatanye”.

Dr Donald Kaberuka nawe yabigarutseho avuga ko kugira ngo Afurika itere imbere igomba kurinda abaturage ubujiji, igashora imari mu burezi kuko umutungo kamere muri Afurika ukiri muke. Umuturage najijuka n’uwo mutekano uzabasha gucungwa neza.

Bamwe mu basirikare 47 bari mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama ngo hari byinshi bungukiye muri iyo nama bizabafasha kunoza neza akazi bashinzwe.

Ingazo zaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu nama
Ingazo zaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu nama

Lit col Ignace Tuyisenge wo mu ngabo z’u Rwanda agira ati“Ibi biganiro bije byuzuza ubumenyi butangirwa mu masomo ya Gisirikare.

Urugero ikiganiro cyo kwishakamo ibisubizo, nk’Abanyarwanda mu nzego z’umutekano dufite ingero nyinshi, nka Army week n’ibindi, ibi biganiro birashimangira bimwe mu bikorwa dukora ariko binatwibutsa ko tugomba kwishakamo ibisubizo tudateze amaboko ibihugu byo hanze ya Afurika”.

Major Truphosa Apand Omondi, wo mu gisirikare cya Kenya agira ati :” Iyi nama iramfashije, twize ku bibazo binyuranye bibangamiye Afurika tunabitangaho ibitekerezo, twabonye ko mu gihe tuzahuza imbaraga tuzagera kuri byinshi birimo no kwicungira umutekano”.

Mu mwanzuro w’iyo nama, Gen James Kabarebe, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda yashimangiye ko Afurika iri mu rugamba rwo gushaka ibisubizo ku bibazo biyugarije by’umutekano hubakwa igisirikare gifite ubumenyi buhanitse.

Gen Kabarebe avuga ko Afurika yahagurukiye kurwanya ibibazo by'umutekano biyugarije yubaka igisirikare gikomeye
Gen Kabarebe avuga ko Afurika yahagurukiye kurwanya ibibazo by’umutekano biyugarije yubaka igisirikare gikomeye

Ibi byose ngo bigamije kwirinda gutega amaboko ibihugu byateye imbere kuko byagaragaye ko umutekano biwucunga nabi abaturage bakaba ibitambo.

Reba mu mashusho uko umuhango wo gusoza iyi nama wagenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka