Abasirikare n’impuguke bariga ku kibazo cy’umutekano muri Afurika

Abasirikare bakuru, abarimu n’abashakashatsi bahuriye mu nama mu ishuru rikuru rya Gisirikare i Nyakinama biga ku mutekano muri Afurika.

Iyi nama yahuriwemo n’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye 46 yabereye muri iri shuri rya RDF Command and Staff College riherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki 16 Gicurasi 2016.

Abitabiriye Inama bayitezemo ubumenyi buzabafasha guhangana n'ibibazo by'umutekano mucye mu bihugu byabo.
Abitabiriye Inama bayitezemo ubumenyi buzabafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye mu bihugu byabo.

Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe, yavuze ko ari umwanya mwiza ku banyeshuri kwiga uburyo bashobora guhanganamo n’ibibazo by’umutekano mucye, biterwa n’imitwe yitwaje intwaro mu bihugu by’afurika.

Yagize ati “Muzabasha kungukamo ubumenyi buzabafasha mu mirimo yanyu hamwe no gusobanukirwa ibibazo by’umutekano biri ku mugabane wacu, kuko aribyo bibazo muzahura nabyo nimusubira mu bihugu byanyu.

Aho bizabasaba gukoresha ubumenyi mwungukiye muri rino shuri kugirango habeho impinduka nziza ndetse n’ibisubizo byiza.”

Minisitiri w'ingabo Gen James Kabarebe n'umugaba mukuru w'ingabo za RDF Gen Patrick Nyamvumba baganira.
Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe n’umugaba mukuru w’ingabo za RDF Gen Patrick Nyamvumba baganira.

Umuyobozi wa CSC Gen Major Jean Bosco Kazura, asobanura ko muri iyi nama hazigirwamo ibibazo by’umutekano ariko hakibandwa ku kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ku mugabane wa Afurika.

Umuvugizi w’agateganyo wa RDF Lt Col Rene Ngendahimana, avuga ko ari uburyo abanyeshuri baba babonye bo kwongera ubumenyi mubijyanye n’umutekano bidatangiwe mu ishuri, ahubwo binyuze mu biganiro by’inararibonye mu bya politike n’ibya gisirikare kandi hari umusaruro bitanga.

Iyi nama yitabiriwe n'impuguke mu bya gisirikare n'umutekano ziturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Iyi nama yitabiriwe n’impuguke mu bya gisirikare n’umutekano ziturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ati “Ni ukuvuga ngo umusaruro uboneka kurwego rwa rusange ariko n’abanyeshuri ubwabo iyo muganiriye bakubwira ko ibi biganiro byatumye bava mu byo mu makayi bakamenya uko ibibazo by’umutekano bimeze n’uko bahangana nabyo, ku buryo niyo bagarutse mu kazi usanga birushaho kubafasha mubyo bakora.”

“Ibibazo by’umutekano, ishusho y’Afurika” ni yo nsanganyamatsiko yiyi nama ihuriwemo n’abasirikare bakuru 12 bakurikirana amasomo muri RDF Command and Staff College baturuka mu Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Malawi, Sudan y’Epho, Zambia na 34 baturuka mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka