Abapolisi 180 barirukanwe kubera ruswa

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel atangaza umupolisi ugaragaweho kurya ruswa ahita yirukanwa.

IGP Gasana Emmanuel (hagati) avuga ko umupolisi ugaragaweho ruswa yirukanwa
IGP Gasana Emmanuel (hagati) avuga ko umupolisi ugaragaweho ruswa yirukanwa

Yabitangaje mu kiganiro Polisi y’Igihu yagiranye n’abanyamakuru, ku mugoroba wo ku itariki 13 Ukuboza 2017.

Ubushakashatsi bwo muri 2017 bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda (TIR) bwagaragaje ko mu ishami rya Polisi y’igihugu rishinzwe umutekano wo mu hagaragaramo ruswa ku kigero cya 11.67%.

IGP Emmanuel Gasaba avuga ko barwanya ruswa mu nzego za Polisi zose kuburyo ugaragahweho kuyakira yirukanwa.

Akomeza avuga ko Polisi iri mu nzego zigeragezwa cyane kubera ko hari ubwo usanga hari bamwe mu bacuruzi bafite ibicuruzwa bibarirwa muri za miliyari baba badashaka ko bahanirwa ibyaha bagashyira polisi mu mutego wo kurya ruswa.

Agira ati “Umupolisi wariye n’idolari rimwe arirukanwa kuko nta bwo twabyihanganira na gake ni nayo mpamvu twashyizeho urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Polisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege yatangaje ko hakozwe byinshi bigamije kugabanya ruswa birimo no kwifashisha ikoranabuhanga hagamijwe gutuma usaba serivisi ntaho yahurira n’umupolisi.

Akomeza avuga ko mu myaka hafi itatu ishize abapolisi bagera ku 180 basezerewe mu mirimo yabo kubera ruswa, ibintu ahuza no kuba harashyizweho imbaraga mu kurwanya ruswa hatangazwa n’abayifatiwemo.

Polisi y'igihugu yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
Polisi y’igihugu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Polisi y’igihugu kandi yanagarutse ku birebana n’umutekano ivuga ko wagenze neza mu mwaka wa 2017.

Muri uwo mwaka impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 369 abandi 685 barakomereka. Abantu bakaba bahamagarirwa kwitwararika mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2017 kugira ngo umutekano uzarusheho gukomeza kuba mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahubwo jye hari ikibazo kimwe nibaza.Ni kenshi tubona amafoto mu bitangazamakuru police yerekana abasiviri bafashwe baha ruswa abantu batandukanye.Ariko Police ikwiye gutera indi ntambwe ikajya inatumira itangazamakuru ikaryereka abaporisi bayifatiwemo.Kutabikora bigaragara nko kubogama no guhishira abanyacyaha.Bizatuma tubona koko tolerance zero muri police.

Minani Jean yanditse ku itariki ya: 15-12-2017  →  Musubize

Kurya ruswa se ko ari crime kuki badakurikiranywa n’inkiko bikarangirira kibirukana gusa. N’abasigaye mu gipolisi bazumva ko kwirukanywa gusa ntacyo bitwaye. Jye umupolisi kazi ukorera mu bugenza cyaha bwa Kinyinya kagugu yariye Ruswa muri dos. Yanjye bituma Police yose nyifata mu ishusho mbi. Uwo mupolisi yitwa Hyacenthe. Keretse niba nawe baramwirukanye nibwo nagayigarurira icyizere

Kadage yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

None se bakwirukana Hiencethe gute nta kimenyetso werekanye? babirota se? ubwo abantu nibakubwira ko umwana wawe yiba uzahita umuhana?

rugema yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka