Abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Ku nshuro ya gatatu Polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi 140 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique.

GIF - 228 kb
ACP Celestin Twahirwa avuga ko umusanzu Polisi y’igihugu itanga mu mahanga ufite akamaro kanini

Aba bapolisi barimo ab’igitsina gore 23, bahagurutse i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016. Bagiye gusimbura bagenzi babo bageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Célestin Twahirwa yavuze ko aba bapolisi bagiye gukomeza akazi katangiwe na bagenzi babo, kandi bazakomeza kugaragaza neza isura y’igihugu cy’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Yagize ati “Abapolisi bagiye basabwe kurangwa n’ikinyabupfura, gukora akazi kabo kinyamwuga, kugaragaza indangagaciro za Kinyarwanda n’iziranga polisi y’u Rwanda.

Basabwe kandi kwitwara neza mu kazi ndetse no kubana neza n’abo bazasangayo, nk’uko bisabwa cyane cyane bishingiye ku mikorere y’akazi mpuzamahanga bagiyemo.

JPEG - 49.1 kb
Abayobozi ba Polisi baje kubaherekeza

ACP Twahirwa yavuze ko bishimira ko abapolisi ibisobanuro n’impanuro bahabwa mbere yo kugenda babikurikiza neza.

Muri Centrafrique u Rwanda ruhafite amatsinda atatu y’abapolisi arimo abiri akora akazi ko kugarura amahoro.

Itsinda rya gatatu rishinzwe kurinda abayobozi bakomeye ba Loni n’abandi bo muri icyo gihugu, barimo Minisitiri w’intebe wacyo.

Muri rusange u Rwanda rufite abapolisi 1000 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi birimo na Centrafrique.

JPEG - 54.6 kb
Mbere yo kurira indege basabwe kuzagaragaza indangagaciro z’abanyarwanda no gukora kinyamwuga
JPEG - 50.1 kb
Bagana mu ndege
JPEG - 64.5 kb
Mu ndege bitegura guhaguruka

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo   ( 1 )

bazagire akazi keza kandi abanyarwanda tubatezeho umusaruro mwiza iyo mumahanga bababaduhagarariye.IMANA izabarinde amajya namaza

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka