Komiseri Munyambo yagizwe umuyobozi wa Polisi muri UNMISS

Loni yagize Umunyarwanda Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo Umuyobozi wa Polisi (D2) mu butumwa bwayo muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Ishyirwa rya CP Munyambo kuri uyu mwanya , ryakurikiye gutangwaho umukandida na Leta y’u Rwanda, aho mu mpera z’uku kwezi azasimbura kuri uwo mwanya Umugande witwa Frederich Yiga wari uwumazeho imyaka itatu.

CP Bruce Munyambo wagizwe Umuyobozi wa Polisi muri UNMISS
CP Bruce Munyambo wagizwe Umuyobozi wa Polisi muri UNMISS

Ahawe iyi mirimo kubera uburambe asanganywe mu gipolisi ndetse no mu mirimo yo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu kuko yabaye mu buyobozi ku rwego rwo hejuru haba muri Polisi y’u Rwanda no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Mu kazi yakoze, CP Bruce Munyambo watangiriye mu gisirikare akagira n’uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, yakoraga nka Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda nyuma yo kuyobora Ishuri rya Polisi ry’i Gishari.

Yanayoboye kandi ishami ry’ibikoresho (Logistics) muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’indi myanya itandukanye yo hejuru.

CP Munyambo afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) mu Buyobozi Mpuzamahanga (International Strategic Leadership and Management), akanagira impamyabushobozi ihanitse mu miyoborere (Institutionalizing research in leadership and governance) yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi.

Afite kandi impamyabushobozi ihanitse muri Criminal Justice and Police Management yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.

Yize no muri Hann Police Academy mu Budage iby’ubuyobozi mu gipolisi (Senior Police Leadership and Management), ndetse anakora amahugurwa muri Bramshill Police Staff College mu Bwongereza ku byitwa International Commanders and Strategic Command.

Mu kazi k’ubutumwa bw’amahoro, yakoze nka Individual Police Officer (IPO) muri Liberiya, anayobora Umutwe w’Abapolisi b’u Rwanda (Rwanda Formed Police cyangwa FPU) mu butumwa bwa Loni muri Haiti (MINUSTAH).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Azahagararire neza iguhugu cye kandi twizeye ko ubunararibonye bwe buzabimushoboza.

Mike yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

nagende agakore ninyanyangamugayo

Laurent,(rubavu) yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

oyeeeee polisi yacu
ariko ariko bajye bqterura nkabasirikari mugihe babohereza muri mission kuko hakora ikimenyane

alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

uyu mugabo ni ingenzi muri police yacu gusa yarasomye kdi yicisha bugufi

mujudi yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka