Karongi: Umukecuru yasanzwe mu nzu yakaswe ijosi
Uzamukunda Immaculée ufite imyaka 65 y’amavuko utuye mu Murenge wa Rugabano ho mu karere ka Karongi yasanzwe iwe yakaswe ijosi yapfuye.
Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 09 ukuboza 2015 ubwo abaturage bamusangaga mu nzu iwe yakaswe ijosi yashizemo umwuka.
Ku murongo wa terefone, Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Mukama Hubert, yagize ati "Nyo makuru ni impamo uwo mubyeyi yitabye Imana kuko yasanzwe mu nzu iwe yakaswe ijosi yapfuye."
Kugeza ubu, abamwishe ntibaramenyekana ariko Polisi yadutangarije ko ikomeje iperereza kugira ngo batabwe muri yombi.
Uyu mukecuru apfuye nyuma y’iminsi ibiri gusa hapfuye umukobwa bamwiciye muri butiki mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera muri ako Karere ka Karongi.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega mbega Mana uturindire akarere kacu uduhe umutekeno! Nyabuna Police ikore akayo ishake aba bagizi ba nabi. Hamwe n’iz’indi nzego z’umutekano bahaguruke barinde abanyarwanda.
Abantu bishe uyu mukecuru ndabizi neza bazafatwa kuko police izakora iperereza kandi nago rizabura uwo rifata gusa n’izindi nzego z’umutekano ndabizi neza ko zizafatanya mu gushaka aba bagizi ba nabi
polisi ikore iperereza neza kuko ibisigisigi byuwicishije uwo mukobwa birahari nigute umuntu yavuga ngo ntuzarenza noheri maze wapfa bikagarukira aho?wenda bazanamuhanire kuba yaratekereje kumwica niba baranamutanze we yaracyibibitse.
polisi ikore iperereza neza kandi birinde ntihagire uwitambika mu iperereza ryabo kuko ibisigisigi by’uwishe wa mukobwa birahari.nigute umuntu yavuga ngo ntuzarenza noheri maze bakakwica ngo ntacyo abiziho?
abo bantu bakomeje kwigabiza ubuzima bwabandi ni bahanwe bifatika,.
Abasenga Nisenge Kuko Isi Irashaje Ubwose Bamuhoraga Iki? Imana Imuhe Iruhuko Ridashira