FDLR yakuwe mu birindiro bikuru abayobozi bakizwa n’amaguru

Ibirindiro by’umutwe wa FDLR byari Rusamambo byafashwe n’ingabo za Congo zifatanyije na Mai Mai Cheka, abayobozi barimo Gen Rumuri barahunga.

Amakuru agera kuri Kigali Today kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2015 avuye mu baturage bari ahabera imirwano mu bice bya Buleusa na Rusamambo muri Walikali, aremeza ko ibirindiro bya FDLR byamaze gufatwa n’ingabo za Congo.

Inyeshyamba za FDLR zakuwe mu birindiro byazo.
Inyeshyamba za FDLR zakuwe mu birindiro byazo.

Ibiro bikorerwamo na Gen Rumuri n’abandi bayobozi bakuru mu gice cya Politiki ngo bamaze guhunga berekeza ahitwa Ruhoro muri Rutshuru nyuma y’uko abarwanyi ba Mai mai Cheka n’ingabo za Congo bafatanyije binjiye aho bakorera.

Abaturage banze ko amazina atangazwa kubera umutekano wabo batangaza ko nyuma yo gufatwa kw’ibirindiro bya FDLR hari utundi duce twafashwe turimo Bweru na Bunyana kandi imirwano iracyakomeje.

Ibitero bya Cheka byatangiye ku cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015 byatumye abarwanyi ba FDLR bava mu birindiro bya Bukumbirwa biri kuri 5 Km uvuye Buleusa aho bahise bahungira naho Mai Mai Cheka ifatanyije n’ingabo za Congo bahabakuye.

Ibitero byo gukura FDLR mu birindiro byayo i Buleusa na Katirisi bikaba byaratangiye ku wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2015 saa yine kugera saa kumi z’umugoroba, abaturage bahungira ahitwa Kategu, naho abarwanyi ba FDLR bahungira Miriki muri Lubero abandi bagana Rutshuru.

Hashize igihe kitagera ku kwezi ingabo za Congo FARDC zitangiye ikiruhuko zivuga ko zigenzura ibirindiro by’abarwanyi ba FDLR. Ibi byatumye abarwanyi ba FDLR bari baravuye mu birindiro bisuganya ndetse batangira ibikorwa byo kwamabura abaturage.

Abarwanyi ba FDLR bari bamaze iminsi batanze amabwiriza yo kutava aho bari no kudakoresha Terefoni zigandanwa kugira ngo badatanga amakuru, ababirenzeho ngo bakaba barahawe ibihano byo gukubitwa inkoni.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Fdlr bayikuye mubirindiro byayo nayo nimenye ubwenge igirikikora itahe murwayibyaye gusa bana bacu ntimuzemere kumanika amaboko ukuri kuzatinda ariko kuzaboneka muhumure ntirabakuraho amaboko musenyere kumugozi umwe musangiye gupfa no gukira

UMUTONI JEFETE yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka