Undi Munyarwanda umaze iminsi 25 akorerwa iyicarubozo n’inzego z’iperereza za Uganda yagaruwe mu Rwanda

Cyemayire Emmanuel wari umaze iminsi 25 afungiye mu gihugu cya Uganda yarekuwe ahita yoherezwa mu Rwanda.

Cyemayire Emmanuel yari amaze iminsi 25 akorerwa Iyicarubozo n'abashinzwe iperereza ry'u Bugande
Cyemayire Emmanuel yari amaze iminsi 25 akorerwa Iyicarubozo n’abashinzwe iperereza ry’u Bugande

Cyemayire wari usanzwe akorera ubucuruzi mu gace ka Mbarara yafunzwe tariki ya 04 Mutarama 2018, afatiwe aho yacururizaga mu karere ka Mbarara.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru Cyamayire yavuze ko yafashwe n’abasirikare babiri bo mu ishami rishinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (Chieftaincy of Military Intelligence), bamufata bamusanze aho yari atuye.

Mbere y’uko aba bantu baza kumufata ngo yari yabanje guhamagarwa na telefoni igendanwa ariko atazi, yakwitaba akumva yitabwe n’umuhungu we wamusabye kuza mu rugo kuko hari abantu bamushakaga.

Nyuma yo kugera mu rugo ngo nibwo haje abasirikare babiri bafite n’imbunda bamusaba gusohoka munzu,ageze hanze ahasanga abandi batatu hanyuma baramufata bajya kumufungira mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa I Makenke.

Aha ngo yafungiwe mu cyumba cya wenyine kandi kirimo amazi,araramo ijoro rimwe,bukeye nyuma yo kubazwa ajyanwa gufungirwa I Kampala mu murwa mukuru wa Uganda.

Ngo bamufungaga aziritse amaboko n'amaguru
Ngo bamufungaga aziritse amaboko n’amaguru

Cyemayire avuga ko aho i Kampala naho yahageze agafungwa nabi cyane, kuko yamaze iminsi 8 afunze aziritse amaguru n’amaboko kandi apfutse mu maso,hakiyongeraho no gukubitwa buri gitondo na nimugoroba.

“Bangejeje i Kampala mara iminsi 8 nziritse amaguru yose bayanaganika ku cyuma ndyama hasi,noneho amaboko nayo barayafunga.Namaze iyo minsi yose ntamuntu umbaza,uretse kuza kunkubita buri gitondo na nimugoroba”.

Nyuma y’iyo minsi 8 ngo nibwo yatangiye kujya abazwa

Ati ”Bambazaga imyirondoro yanjye, amazina y’abasirikare bakuru b’u Rwanda tuvugana, inshuro njya mu Rwanda, nomero za konti ngira, n’ibindi byinshi”.

Mu ibazwa yakorerwaga kandi yanabazwaga niba aziranye n’umupasitoro witwa Deo Nyirigira, abasobanurira ko amuzi kuko basenganaga.

Icyakora Cyemayire avuga ko n’ubwo yasengeraga mu itorero AGAPE ryayoborwaga n’uwo mu pasitoro Nyirigira, ngo hari hashize igihe atangiye kugabanya kurisengeramo,kuko yamwumvanaga amagambo agamije kwangisha abayoboke baryo leta y’u Rwanda, akaba adashidikanya ko ari uyu mupasitoro yaba yihishe inyuma y’ifungwa rye.

Umupasiteri witwa Deo Nyirigira uyobora itorero ryitwa AGAPE ngo niwe wihishe inyuma y'ifungwa rya Cyemayire
Umupasiteri witwa Deo Nyirigira uyobora itorero ryitwa AGAPE ngo niwe wihishe inyuma y’ifungwa rya Cyemayire

Nyuma yo kubazwa,ngo yaje kubwirwa ko yari yafashwe bamukekaho kuba atuye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko,ariko bikaba byaragaragaraga ko afite ibyangombwa,bityo bamusaba kwihangana agakomeza agafungwa akazategereza ko afungurwa.

Cyemayire ngo yafunguwe kuri uyu wa mbere 29 Mutarama 2018, ashyikirizwa inzego z’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Gatuna, nyuma nazo zimwohereza mu Rwanda.

Avuga ko muri Uganda yatangiye kuhacururiza muri 2013, akaba yari amaze kugira iduka ririmo ibicuruzwa bibarirwa muri miliyoni 20 z’amashiringi ya Uganda, ndetse n’indi mitungo yiganjemo ibikoresho byo mu rugo.

Ibi byose ngo byasigaye muri Uganda nta gikurikirana kuko n’umuryango we wose wahise wigarukira mu Rwanda nyuma y’uko we afunzwe.

Yabanje gushinjwa kuba mu Bugande mu buryo butemewe n'amategeko kandi afite ibyangombwa byose. Iyi ni pasiporo ye
Yabanje gushinjwa kuba mu Bugande mu buryo butemewe n’amategeko kandi afite ibyangombwa byose. Iyi ni pasiporo ye

Avuga kandi ko akurikije uburyo yafunzwe akanakorerwa iyicarubozo,yumva atazongera gusubira muri Uganda,ahubwo agasaba ubuyobozi bw’u Rwanda kumufasha gukurikirana imitungo ye yahasigaye.

Muri iyi minsi 25 yose Cyemayire yari amaze afungiye muri Uganda,avuga ko yayimaze apfutse mu maso kuburyo nta sura n’imwe y’umuntu yigeze abona,uretse mu bihe byo kubazwa nabwo rimwe na rimwe,ibi ngo bikaba byaramuviriyemo kuba atakibona neza.

Yongeraho kandi ko kubera gufungwa aboshye amaguru n’amaboko nabyo yumva byaramuviriyemo ubumuga bw’umugongo.
Gusa avuga ko ibi bibazo byose bitamuhangayikishije cyane kuko azivuza,ko ahubwo ashimishijwe no kuba yarahavuye amahoro ubu akaba ari mu gihugu cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mutype arabeshya, yagize amahirwe baramurekura naho ubundi ni DMI koko, reba iyi video ye hano yafashwe n’igihe.com https://www.youtube.com/watch?v=RZ9QfTGOJrk
Aravuga ngo bamaze kumubaza ntabwo bongere kumushyiramo amapingu, ariko akongeraho ngo yakomeje kwambara igitambaro mumaso, akongera ngo yashyizwe noneho ahafungiwe abanyabyaha bikomeye yewe akanavuga nibihugu byabo, none yababonye ate afite igitambaro mumaso, yamenye ate ibihugu byabo se, yamenye ate ibyaha bafungiwe?

Munyeshyaka yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka