Polisi y’igihugu yahigiye guca ibyaha mu midugudu

Polisi y’igihugu ivuga ko mu kwezi izamara mu bikorwa yahariye abaturage, igomba gufatanya n’inzego z’ibanze kurandura ibyaha mu midugudu.

CP Theos Badege avuga ko Polisi n'inzego z'ibanze barimo gufatira ingamba ikibazo cy'ihohoterwa mu miryango
CP Theos Badege avuga ko Polisi n’inzego z’ibanze barimo gufatira ingamba ikibazo cy’ihohoterwa mu miryango

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP Theos Badege yabitangaje mu biganiro byahuje Polisi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hamwe n’abayobozi batandukanye mu Karere ka Bugesera.

CP Theos Badege avuga ko mu mwaka ushize wa 2017, abana basambanijwe ku gahato ari 2,134, abagore 350,hakaba n’abantu 47 bishwe n’abo bashakanye.

Agira ati ”Ikibitera ni ukubura rya hame ryo guhozaho(inyigisho), turabikora ariko ntibiracika kuko turacyabona abashakanye bicana ndetse n’abana mu miryango basambanywa n’abavandimwe cyangwa abandi bantu.

“Ubu tugiye guhigira kugira imidugudu itarangwamo icyaha, isibo(ingo 15 zishyize hamwe) nirikore akazi karyo, nibibananira hazitabazwa inzego z’umutekano, iz’ubutabera, Urwego rw’Ubugenzacyaha.”

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Bugesera hamwe na Polisi y'Igihugu biyemeje gukumira impamvu zitera ihohoterwa mu miryango
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera hamwe na Polisi y’Igihugu biyemeje gukumira impamvu zitera ihohoterwa mu miryango

CP Theos Badege avuga ko ibyinshi muri ibyo byaha bibera mu miryango biterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka avuga ko nta buryo bwashyizweho bwo kubyaza umusaruro inzego zitandukanye zegerejwe abaturage.

Ati ”Dufite komite z’imidugudu, dufite amasibo yagombye kumenya uko buri rugo rwiriwe cyangwa rwaraye, dufite inzego z’urubyiruko, iz’abagore, …izi zose zikora iki!”

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze baravuga ko ababyeyi batagitanga uburere bukwiriye ku bana, kuko ngo bahugiye mu gushaka imibereho.

Uwitwa Mukamana Elina uyobora Inama njyanama y’akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, ati ”Gutwita kw’abana nanjye birambabaza nk’umubyeyi. Ababyeyi ntibagihari, bahugiye mu mibereho”.

Polisi y’Igihugu ivuga ko iminsi yahariye ibikorwa byayo mu baturage kuva ku itariki ya 15 Gicurasi kugeza kuri 16 Kamena 2018, izayisoza icogoje impamvu zose zitera ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Minisitiri Kaboneka aravuga ko inzego zitandukanye zitabyazwa umusaruro
Minisitiri Kaboneka aravuga ko inzego zitandukanye zitabyazwa umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mubyukuri ntago ibyaha byacika mumidugudu,
ubundisubwo bicitse mumidugudu byakorerwa hehe?
gusa wenda bizagabanuka naho gucika byo mubyibagirwe,

patrick yanditse ku itariki ya: 2-06-2018  →  Musubize

Si bo bataje kubaza Muzungu wa Kirehe ibanga akoresha: kubana neza n’Inzego z’Umutekano, gutanga amaturo ibukuru, ubundi ukituriza; ukica ugakiza, ukanyaga uwo ushatse, ukagabira uwo ushatse. Ubundi ukagira ba maneko benshi: mu mashuri, mu mavuriro n’ahandi: kugira amakuru menshi kandi ukayamira bunguri hhhhh. Kirehe warakubititse. Byajya koroha ukagira aba Vice wigaruriye, ba Ndiyo Bwana, ubundi ukagira abakozi baguhigira udufranga kugira ngo ubone ayo ujya utura

Mashyengo yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Muzagere muri Katabaro y’all Kimisagara umudugudu Umubano.

Rebero yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ngo "Guca ibyaha mu midugudu??".Nta muntu numwe wabishobora keretse imana.Urugero,nta mudugudu numwe ku isi waburamo umuntu numwe usambana,usinda,ubeshya,etc...Hari amoko menshi y’ibyaha.Urugero,kwambura umuntu amafaranga ni icyaha (Zaburi 37:21);kuvuga abandi nabi (slandering),ni icyaha (Umubwiriza 7:22),kwanga gufasha umukene,ni icyaha,gukunda ibyisi cyane, ni icyaha gikomeye kizabuza millions and millions z’abantu ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Yohana 2:15-17),etc...
Ibyaha byose bizava ku isi,igihe imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44),ikabuha Yesu akaba ariwe uyobora isi yose (Ibyahishuwe 11:15).Nubwo benshi batabyemera,bizaba nta kabuza,kuko nta kintu na kimwe imana ivuga ngo cyekuba,nubwo rimwe na rimwe bitinda (Luka 1:37),Niyo mpamvu imana idusaba gushaka ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).

Munyemana yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka