Huye: Abajura babiri bagerageje kurwanya inzego z’umutekano bararaswa barapfa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2018, mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Maraba harasiwe abajura babiri bahita bapfa, ubwo bageragezaga kurwanya inzego z’umutekano zari zibatesheje aho bibaga.

CIP Emmanuel Kayigi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ubujura nk'ubwo
CIP Emmanuel Kayigi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ubujura nk’ubwo

Abo bajura barashwe, bari mu itsinda ry’abandi batanu bari baje kwiba ibikoresho Abashinwa bubaka umuhanda Huye- Nyamagabe- Nyungwe bifashisha mu kazi birimo ingunguru, sima, fer à béton n’ibindi.

Abo bajura bari bitwaje imihoro, ngo mbere y’uko bateshwa n’inzego z’umutekano, babanje gutema abazamu batatu barindaga ibyo bikoresho barabakomeretsa, ariko ntihagira uwo bahitana.

Umuzamu umwe batabonye ngo ni we wahamagaye inzego z’umutekano zihita zitabara zihageze zirabatesha. Inzego z’umutekano zihageze, abo bajura ngo batangiye kuzirwanya kugira ngo babone uko bahunga, babiri muri bo bararaswa bahita bapfa, bane batabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abo bajura bari bafite intego yo kwiba utumashini dutsindagira umuhanda ntibyabahira, kuko umwe mu bazamu yahamagaye inzego z’umutekano zikabatesha.

Yanasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo ubujura bukumirwe muri iyo ntara.

Ubwo bujura buje bukurikira ubuherutse kwibasira Banki y’abaturage ya Maraba, aho hibwe amafaranga agera kuri Miliyoni 10.

Umujura ukekwa kuba yari ayoboye ubwo bujura yaratorotse, ariko abari bashinzwe umutekano wa Banki bakekwaho ubufatanyacyaha, ubu batawe muri yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka