Abagizi ba nabi baduciye mu rihumye, ariko ntibizasubira - Guverineri Mureshyankwano

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yasezeranije Abatuye Intara y’Amajyepfo ko ntaho abagizi ba nabi bazongera kumenera ngo bahungabanye umutekano.

Guverineri Mureshyankwano yijeje ubutabera ku baturage bahuye n'ibyago
Guverineri Mureshyankwano yijeje ubutabera ku baturage bahuye n’ibyago

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2018, mu gikorwa cyo gushyingura Joseph Habarurema wo mu Murenge wa Nyabimata wishwe n’abagizi ba nabi bahateye mu ijoro rishyira ku wa Gatatu ku itariki 20 Kamena 2018.

Yabwiye imbaga y’abatuye mu Murenge wa Nyabimata n’uwa Muganza bari baje gutabara urugo rw’umuturanyi wagize ibyago. Habarurema wo muri urwo rugo yishwe azira kwanga kwereka abagizi ba nabi aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata atuye.

Yagize ati "Bijya bibaho ko waba usanzwe ukinga inzu yawe, rimwe wasohoka wibagiwe gukinga umujura akaza akakwiba. Bariya bagizi ba nabi batubereye nk’abajura, ariko ntimugire ubwoba ntibazongera kuduca mu rihumye."

Yabibukije ariko ko ingabo zitabasha kurinda urugo ku rundi, abasaba kugira uruhare mu mutekano wabo, batanga amakuru ku gihe,igihe babonye umuntu batazi iwabo, cyangwa hari ushaka kubazanamo ibitekerezo bibi.

Habarurema yazize kwanga kwerekana aho Gitifu atuye
Habarurema yazize kwanga kwerekana aho Gitifu atuye

Yanababwiye ko ubuyobozi bwiyemeje gutanga ibisabwa byose mu gushyingura abishwe n’abo bagizi ba nabi no kuvuza abakomerekejwe.

Yabasezeranije ko n’ibyo bibye kimwe n’ibyo bangije na byo ubuyobozi buzabisubiza, kuko butakwemera ko basubira inyuma mu iterambere bari bamaze kwigezaho.

Mu byo abaturage bazasubizwa harimo ibicuruzwa,ibiribwa n’inzoga abo bagizi ba nabi batwaye, kimwe na moto n’imodoka y’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyabimata batwitse.

Joseph Habarurema washyinguwe yari afite imyaka 25, yari akiri ingaragu. Urupfu rwe rwababaje abantu benshi ngo kuko yari umusore wagiraga ikinyabupfura, akanubaha abantu bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni agahinda gakomeye kd birababaje kuri ubu bwicanyi bw’urugomo bukomeje kwibasira abanyarwanda,leta y’urwanda nidufashe mugucunga umutekano by’umwihariko mumirenge ikora ku ishyamba rya NYUNGWE Kuko abagizi ba nabi bakora ibibi bagahita bisubirira mu ishyamba.

kwizera yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka