Basketball: APR, UGB, Orion na Kepler BBC zatsinze, Inspired Generation bikomeza kwanga

Ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, hakinwaga umunsi wa 20 muri shampiona y’icyiciro cya mbere muri basketball, amakipe ya Kepler, APR, UGB ndetse na Orion zitwara neza zitsinda imikino yazo, Inspired Generation yuzuza imikino umunani itaratsinda.

Atkison David Tanner wa Orion ashaka uburyo bwo gutsinda amanota 2
Atkison David Tanner wa Orion ashaka uburyo bwo gutsinda amanota 2

Ni imikino umunani yakiniwe ku bibuga bibiri bitandukanye birmo icya Kepler ndetse na Gymnasium ya LDK.

Ku isaa kumi n’ebyiri zuzuye, ikipe ya Kepler BBC yari yakiriwe na Tigers, wari umukino ufite imbaraga nyinshi wihutaga bitewe n’uko amakipe asa nk’aho afite imbaraga zingana, kandi akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona.

Mu duce twose tw’igice cya mbere ikipe ya Kepler yari hejuru cyane, ibifashijwemo na Chad Bowie Jordan uri mu bakinnyi beza uyu munsi muri shampiyona bakina bazamura imipira (Point Guard).

Mu gice ca kabiri, Arstide wa Kepler na we yagarutse mu bihe bye byiza, maze akora amanota menshi umukino Kepler BBC iwusoza itsinze amanota 85-67 ya Tigers.

Umukino wakurikiyeho wari utegerejwe n’abantu benshi, wahuje ikipe ya Espoir ifite amateka akomeye muri shampiona y’u Rwanda na APR BBC.

APR BBC yatangiye itameze neza kuko mu gace ka mbere k’umukino Espoir ibifashijwemo na Jean de Dieu, agace kagiye kurangira Ntore Habimana yatsinze amanota 3 bituma ikinyuranyo kigabanuka, gusa Espoir isoza iyoboye n’amanota 20-19 ya APR BBC.

Amisi Said ashaka gutsinda amanota abiri
Amisi Said ashaka gutsinda amanota abiri

Mu gace ka kabiri APR BBC yigaranzuye Espoir iyitsinda mu buryo bworoshye amanota 28-23, yakozwe cyane n’abarimo Wamukota, Ntore ndetse na Adonis .

Agace ka gatatu kihariwe cyane na APR BBC aho umukinnyi Zion Styles, ari we wari imbere mu batsinda amanota menshi yiganjemo 2 ndetse na 3, biza gutuma igasoza ifite amanota 36-15 ya Espoir.

Mu gace ka nyuma umutoza Mazen wa APR BBC yagerageje gukora impinduka, kuko yari yizeye instinzi maze ashyiramo uwahoze ari Kapiteni wa APR, Kazingufu Ali byongerera imbaraga Espoir, uwitwa Mwanawabene Ampire Fortunat astinda amanota mesnhi gusa bakomeza kujyana na APR, byatumye aka gace karangira amakipe yombi anganaya 30-30.

Umukino wose warangiye ku giteranyo cy’amanota 113 ya APR BBC kuri 88 ya Espoir, Mwanawabene Ampire Fortunat wa Espoir aba umukinnyi w’umukino, dore ko ari we watsinze amanota menshi, 28. Uyu mukino nubwo utagaragayemo Turatsinze Olivier wa Espoir usanzwe ugenderwago ndetse na Kapiteni wa APR, Dixon Jr Michael, wari uryoshye mu kibuga dore ko wabaye uwa mbere kuva shampiyona yatangira wagaragayemo amanota menshi, arenga 110.

UGB na Orion zifashishije abanyeshuri ba Kepler zitwara neza

Muri Kepler hakiniwe imikino 2, aho ikipe ya Orion saa 18:00 yakiriye Inspired Generation, nyuma yaho saa 20:00 K Titans yakira ikipe ya UGB.

Duke Molua, kapiteni wa Inspired Generation
Duke Molua, kapiteni wa Inspired Generation

Ikipe ya Orion irimo gukina umwaka wa kabiri muri shampiyona, yatanze ikaze kuri Inspired Generation irimo gukina umwaka wa mbere muri iyi shampiyona, iyitsinda amanota 91-76.

Ni umukino wari ufite byinshi uvuze, nko ku ikipe ya Inspired itaratsinda umukino kuva shampiyona yatangira, ndetse kandi Orion BBC na yo yasabwaga gutsinda.

Muri buri gace k’umukino ikipe ya Orions yari hejuru cyane ya Inspired Generation, amanota yiganjemo ay’uwitwa Elias Ezenekwe Solomon waje kuba umukinnyi w’umukino (MVP), atsinda amanota 35, aba umukinnyi wa mbere utsinze amanota menshi mu mukino umwe kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

Nyuma yaho hagiyemo mukino wahuje UGB BBC imaze iminsi ihagaze neza na K Titans yari imaze iminsi itsinze Inspired Generation, biyikura ku mwanaya wa nyuma.

Agace ka mbere nk’ibisanzwe nka UGB BBC yahabwa amahirwe cyane, yakinjiyemo neza igastinda irusha Titans amanota 8 (20-12).

Mu gace ka kabiri UGB yashyuhanye Titans iyitsinda amanota 24-11 mu buryo bworoshye, bituma baruhuka ikipe ya UGB iyoboye umukino n’amanota 44-23.

Mu gace cya kabiri ikipe ya Titans yaje ifite intego yo kugaruka mu mukino yitwara neza, itsinda amanota 27-20 ibifashijwemo na Mbaki Jordan uzwiho gutsinda amanota 3 muri iyi shampiyona.

Axel Mpoy wa APR BBC ahanganye na Prince Muhizi wa REG BBC
Axel Mpoy wa APR BBC ahanganye na Prince Muhizi wa REG BBC

Mu gace ka kane amakipe yagendanaga mu manota, UGB ishaka gusigasira ibyagezweho, naho K Titans ishaka gutsinda ku kinyuranyo cy’amanota menshi, kugira ngo yegukane umukino, gusa birangira UGB iyoboye n’amanota 15-14.

Umukino wose warangiye UGB itsinze K Titans amanota 79-64, abakinnyi nka Mbaki Jordan wa K Titans ndetse na Habineza Shaffi wa UGB batsinda amanota 17, bityo bombi baba abakinnyi b’umukino.

Iyi shampiyona izakomeza ku ku wa gatanu, APR BBC izakira REG BBC saa kumi n’ebyiri mu bagore, na APR BBC na REG BBC mu bagabo saa mbiri, imikino muzakurikira munyuze kuri Link musanga ku mbuga nkoranyambaga za Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka