Umuco ntaho uzagera nutigishwa mu ishuri - Pasiteri Mpyisi

Pasiteri Mpyisi Ezra wabaye Umwiru ku ngoma y’Umwami Rudahigwa, asanga umuco Nyarwanda ntaho uzagera, nudashyirwa mu masomo yigishwa mu ishuri.

Pasiteri Ezra Mpyisi.
Pasiteri Ezra Mpyisi.

Avuga ko kuwushyira mu masomo bidahagije gusa, kuko bikwiye no kugirwa itegeko gutsinda ayo masomo, kugira ngo Umuco n’amateka byongererwe agaciro cyane cyane uhereye mu rubyiruko.

Agira ati “Umuco nugirwa itegeko, ugashyirwa mu ishuri abanyeshuri bagategekwa gutsinda iri somo mbere yo guhabwa impamyabumenyi, umuco uzongera ugire agaciro. Nibitaba ibyo ntaho umuco uzagera.”

Pasiteri Mpyisi asanga ari inshingano ubuyobozi bw’igihugu bufite mu nshingano umuco, gukorana n’ubufite mu nshingano uburezi kugira ngo umuco ukorerwe integanyanyigisho wigishwe mu mashuri, abanyeshuri bawigishwe bawukurane.

Ati “Ababyeyi nibumva ko umuco wagizwe isomo mu ishuri kandi ari itegeko kuritsinda bazakora ibishoboka byose abana bawige bawumenye kandi bawutsinde. Kandi umusaruro wabyo ntuzatinda kugaragara kuko umuco Nyarwanda ari mwiza, kandi wubaka uwufite.”

Steven Mutangana Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Minisiteri y'Umuco na Siporo.
Steven Mutangana Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’umuco na siporo Mutangana Steven, avuga ko leta yabitangiye, ishyira imbaraga mu bufatanye hagati y’ inzego zitandukanye zirebana n’umuco kugira ngo umuco ukomeze wimakazwe uhereye mu rubyiruko.

Ati “Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubugeni hamaze gushyirwamo amasomo arebana n’umuco, tukaba twizerako ayo masomo azagirira akamaro abayiga, ndetse akazagira akamaro mu miryango itandukanye abo banyeshuri bakomokamo.”

Avuga ko gahunda Leta yashyizeho y’itorero ihabwa abanyeshuri baba abo mu gihugu n’abiga hanze, ibafasha cyane gusubira mu ndangagaciro z’Abanyarwanda, ikabafasha gukomera ku muco, ku buryo bigaragaza umusaruro ufatika ku gihugu.

Inteko y’ururimi n’umuco ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB) bafatanya mu gukundisha abana kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko ruri mu masomo yigishwa mu mashuri kugira ngo abana bakure bazi kuvuga neza Ikinyarwanda.

Ibyo bijyana na gahunda y’Ikigo k’igihugu gishinzwe ingoro z’umurage Gakondo, kigisha bigishwa amateka y’igihugu, bakanigishwa ubutwari bwagiye buranga Abanyarwanda, nk’uko Mutangana abisobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze njyewe natanjyiye secondary nziko ibigo runaka bishyiraho gahunda yogusura ingoro z.umurage ndinze ndangiza secondary ntanimwe suye ubwose uzankomokaho nzamwigishiki kubirebana numuco wacu nimukore ubuvugizi bigehera primary nahubundi uracitse murakoze

elyse kubwimana yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka