Kwibuka Intwari bidushishikariza gukora icyiza no kwanga ikibi – Min Uwacu

Mu muhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari uba tariki ya 1 Gashyantare za buri mwaka, muri uyu mwaka uzabera mu midugudu hashimirwa abarinzi b’igihango.

Minisitiri Uwacu Julienne atangaza ko Kwibuka intwari z'u Rwanda bifasha abakiriho gukora icyiza banga ikibi
Minisitiri Uwacu Julienne atangaza ko Kwibuka intwari z’u Rwanda bifasha abakiriho gukora icyiza banga ikibi

Bazashimirwa mu rwego rwo gukomeza guha agaciro abakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ndetse no kwimakaza umuco w’ubutwari mu banyarwanda nk’ uko Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yabitangaje.

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe na Minisiteri y’umuco na Siporo ifatanyije n’urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mutarama 2017.

Minisitiri Uwacu yagize ati “Abarinzi b’igihango baherutse gushimirwa ku rwego rw’igihugu, kuri uyu munsi mukuru bazamurikirwa abanyarwanda mu midugudu batuyemo babamenye. Iki gikorwa kizashishikariza abandi kugora icyiza bakanga ikibi”.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”. Kuri iyi Nsanganyamatsiko Minisitiri Uwacu yavuze ko kutabasha kwihitiramo ibikubereye ari ubugwari.

Ati “Byagorana ko umuntu yaba intwari atagira aho ahagaze, atabasha kwitoranyiriza ibimubereye, atagira icyo yemera cyangwa se ngo yigenere ibimubereye, bityo ngo abikorere atizigamye”.

Minisitiri Uwacu yatangaje kandi ko gushimirwa aba barinzi b’igihango bitazajyana no gutanga ibihembo nk’amafaranga cyangwa n’ibindi.

Ati “Uwakoze ibikorwa by’ubutwari naba atagamije gushimirwa, gusa ababikoze ni abantu bakwiye kuratwa kugira ngo batange urugero ku bandi.”

Umuyobozi w’urwego rushinzwe intwari z’igihigu, Imidari n’impeta by’ishimwe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko ubushakashatsi bugikomeje, kugira ngo intwari zitaramenyekana zimenyekane, ubu abagera kuri 35 bashobora kuzemezwa bagashyirwa mu rwego rw’intwari z’igihugu.

Yanatangaje ko guhera ejo ku wa gatanu tariki 20 Mutarama 2017, hazatangira icyumweru cy’Ubutwari kizatangizwa n’urugendo rwo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze Intwari mu mirenge yose y’Igihugu.

Ku rwego rw’igihugu urugendo ruzatangirira ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) rwerekeza kuri Petit Stade i Remera. Nyuma y’urugendo hazaba ibiganiro ku butwari bizanakomeza gutangwa muri icyo cyumweru cyose.

Tariki ya 31 Mutarama hazaba igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizaba kirimo Itorero ry’Igihugu urukerereza n’andi matorero.

Tariki ya 1 Gashyantare hazaba kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’imidugudu hanashimirwe Abarinzi b’Igihango banerekwe abaturage.

Ku rwego rw’Igihugu Abayobozi Bakuru n’imiryango y’Intwari bazashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

Dr Pierre Damien Habumuremyi atangaza ko hari abagera kuri 35 bashobora gushyirwa mu ntwari z'igihugu
Dr Pierre Damien Habumuremyi atangaza ko hari abagera kuri 35 bashobora gushyirwa mu ntwari z’igihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biza cyane hakagombye kujya ibikorwa remezo bishyigikira intwari ni ngabo SALVATION ARMY ishobora kuba amaduka acuruza ibintu bitandukanye nta musoro amafaranga avuyemo afashishwa mu gufasha ingabo zakomerekeye kurugamba cg se nibindi byose bigenda ni ntwari, Salvation Army ni charity ifasha abatishoboye ibyo igira igurisha nibyo ibona mu rwego rwifanshanyo ziba kubaturage birashobora kuba bishya cg se bishaje. iyo mpavu badanga umusoro kuko badakorera mu nyungu, akenshi usanga nabakozi bakoramo ari abitanga VOLUNTEER .

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 19-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka