Hari abemeza ko bagumiwe kubera inkwano ihanitse

Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) itangaza ko mu bushakashatsi yakoze ku bukwe bwa Kinyarwanda, hari abatangaje ko bagumiwe kubera inkwano ihanitse.

Inkwano ntivugwaho rumwe n'abayisaba ndetse n'abayitanga
Inkwano ntivugwaho rumwe n’abayisaba ndetse n’abayitanga

Niyomugabo Cyprien, Umwe mu ntiti zakoze ubushakashatsi, yatangaje ko mu babajijwe baragaragaje ko ababyeyi bajya mu biciro bakosha abakobwa babo, bakageza ku mafaranga umusore adashobora kubona.

Avuga ko igiciro cy’inkwano kiri hagati y’ibihumbi 50Frw na Miliyoni 5Frw, akagenwa bitewe n’agace umukobwa akomokamo n’amashuri yize.

Yagize ati "Mu byiciro twaganiriye na byo, hari abemeza ko bagumiwe kubera inkwano ihanitse."

Niyomugabo Cyprien, Umwe mu ntiti zakoze ubushakashatsi
Niyomugabo Cyprien, Umwe mu ntiti zakoze ubushakashatsi

Gakuba Etienne, umwe mu bantu bakuze bitabiriye imurika ry’ubu bushakashatsi, asanga kujya mu biciro by’inkwano ari uguta indangagaciro z’ubukwe bwa Kinyarwanda, kuko hagaragaramo kwifuza, mu gihe ubusanzwe inkwano yagakwiye kuba ishimwe ry’umubyeyi wareze umukobwa.

Ati “Kera inkwano yabaga ari inka imwe. niyo bakuzaniraga nyinshi, wahitagamo imwe izindi zikazasubiranayo n’umugeni. Ariko ubu barasaba ibyo umuntu adafite. Barifuza gusaba Miliyoni nyinshi, ugasanga abashyingiwe basigaye mu bibazo ari nabyo bibateranya bigatuma batandukana.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko gutanga inkwano atari itegeko, ahubwo umusore agomba gukwa akurikije ubushobozi bwe.

Ati “Mu itegeko ry’umuryango ikwano itabonetse, ntabwo ibuza abantu gusezerana. Ibyo by’ibiciro nta uzi aho byavuye.”

Si inkwano yonyine ihenze, ahubwo n’imyiteguro ngo usanga ihanitse kandi abakora ubukwe baba bashaka kwisanisha n’ubundi bukwe bwabaye.

Inteko y'ururimi n'umuco yasohoye ubushakashatsi ku bukwe inenga abasaba inkwano z'umurengera
Inteko y’ururimi n’umuco yasohoye ubushakashatsi ku bukwe inenga abasaba inkwano z’umurengera

Minisitiri y’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, atangaza ko ubukwe bw’ubu busigaye bushingiye ku butunzi, bigatuma hari abatabwibonamo n’abasenyerwa n’uko bahereye ku bukene batewe n’imyenda.

Ati “Ikiguzi cy’ubukwe ntikigomba kuba umuzigo kuko ubukwe bwose ntabwo bugomba gusa. Uko bugenda, ababuzamo, ubikora aba agomba kubigena akurikije ubushobozi bwe.

“Ibi byose byitaweho byagabanya ibibazo by’inkwano z’umurengera, byavanaho ibyo gutwerera abantu benshi basigaye binubira kuko birirwa bakwishyuza nk’aho gutwerera ari agahato.”

Inzego zitandukanye zirimo iza Leta, abanyamadini n’imiryango itegamiye kuri Leta, zasabwe kwibutsa ababyeyi kwirinda kubona inkwano nk’ikiguzi, ahubwo bagashyigikira umubano w’abana babo.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byamuritswe kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Inama ntabwo yari iyo kumurika ibyavuye mu ubushakashatsi. Yari igamije kuganira ku ruhare rw’indangagaciro z’ubukwe nyarwanda n’uruhare rwazo mu kubaka umuryango.
Ubwo ubushakashatsi bwari agace gato cyane k’ibyaganiriweho. Mwakosora inkuru mugatangaza ibiri byo.
Murakoze

Olivier yanditse ku itariki ya: 18-11-2017  →  Musubize

Ubwo gushaka ndabiretse.

Joseph yanditse ku itariki ya: 18-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka