Basanga “Abakuru b’imiryango” bagarutseho bafasha gukemura amakimbirane

Bamwe mu bakuze bo muri Karongi bavuga ko umuco ugenda ucika w’Abakuru b’imiryango, ukwiye kugaruka kuko wafashaga mu gukemura amakimbirane.

Aba basaza bo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi basanga umuco wo gushyiraho umukuru w'umuryango wararindaga amakimbirane ndetse n'ubukene buyaturukaho
Aba basaza bo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi basanga umuco wo gushyiraho umukuru w’umuryango wararindaga amakimbirane ndetse n’ubukene buyaturukaho

Basanga kuba uyu muco ugenda ucika ari kimwe mu bituma Inkiko zihura n’imanza nyinshi, kandi bigatera ubukene mu miryango, bagasaba ko wabungabungwa aho ukiri ari hake, nk’uko bivugwa n’uwitwa Nsanzababyeyi Innocent utuye mu Murenge wa Bwishyura.

Agira ati “Uriya muco wo hambere w’abakuru b’imiryango wafashaga abantu, ubu aragira ikibazo akirukira mu nkiko, agata uwo mwanya we wo gukora ari nako ahatakariza amafaranga, uwawugarura hose byadufasha.”

Gasamunyiga André we avuga ko ingaruka z’uko imiryango myinshi idafite abayikuriye zirigaragaza kuri iki gihe.

Gasamunyiga w'imyaka 69 asanga umuco w'abakuru b'umuryango wakagombye kubungabungwa
Gasamunyiga w’imyaka 69 asanga umuco w’abakuru b’umuryango wakagombye kubungabungwa

Ati “Reba nawe amakimbirane yirirwaho, kera nta kibazo cyapfaga kunanirana mu muryango, kandi buriya mu miryango niho baba bazi ukuri kw’ibibazo biwurimo.”

Akimana Laurence, umuyobozi w‘Urwego rugira inama abaturage ku bijyanye n‘amategeko (MAJ) mu karere, yemeza uyu muco wari ufite akamaro, ariko na none hakaba aho washoboraga kugira ingaruka zitari nziza.

Ati “ Uriya muco wari mwiza kuko wakemuraga ibibazo bitagombye kugera mu nkiko, ariko na none kuba umutware w’umuryango ari we wari ufite ijambo rikuru kandi nta bundi bumenyi mu mategeko cyangwa kubera amarangamutima yashoboraga kurenganya umuntu. ”

Abavuga ibyiza by’uyu muco kandi bashingira ku kuba kugeza ubu ibibazo bigera kuri 90% by’ibigezwa mu nkiko bishingiye ku mitungo cyane cyane ubutaka, mu gihe ababa babifiteho amakuru ari abo mu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murecye duharanire uyumuco wenda twakwiteza imbere tukagiran,inama mugihe amacyimbirane yavutse mungo

abayisenga anserme uyumumisi ndamukunzepe nuwumuco niyirata atwereka urugero rwiza aharihose ndamusuhu agire amahoro y,IMANA. yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka