Amahugurwa y’abayobozi b’Imidugudu ngo abarinda guhuzagurika mu kazi

Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Ngoma bemeza ko amahugurwa mesnhi abarinda guhuzagurika mu nshingano zabo,akenshi batorerwa batazisobanukiwe neza.

Bavuga ko bakimara gutorerwa kuyobora umudugudu ntawari uzi inshingano,ariko uko bagenda bahugurwa ngo bibungura byinshi bibafasha kuba abayobozi beza.

Amahugurwa ku miyoborere ngo afasha benshi no mu buzima busanzwe.
Amahugurwa ku miyoborere ngo afasha benshi no mu buzima busanzwe.

Mukansanga Gaudence,uyobora Umudugudu wa Kiruhura mu Kagali ka Cyasemakamba mu mahugurwa yatumye ahindura imyumvire no kumenya kugira igenamigambi ry’abaturage ayobora mu mudugudu.

Yagize ati”Amahugurwa yatumye tumenya ko natwe tugomba kugira igenamigambi ry’abaturage tuyobora mu mudugudu,tudategereje gusa ibiva kunzego zidukuriye. Amahugurwa ku miyoborere ni ngombwa aradufasha.”

Rugazura Medard umuyobozi w’Umudugudu wa Kabeza mu Murenge wa kibungo,avuga ko amahugurwa kuribo ari ngombwa cyane kuko abenshi bajyaho batazi inshingano zabo neza kuburyo igihe batarahugurwa baba bahuzagurika.

Yagize ati”Nkanjye nkimara gutorwa,sinari nzi inshingano z’umuyobozi w’umudgudu mbese narahuzagurikaga.Gusa nubu numva bidahagije,dukeneye amahugurwa menshi kuko turamutse dukoze neza uko bikwiye byakihutisha iterambere,bipfiye hasi nabyo byagira ingaruka.”

Umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umuryango YIM(Youth Impact Mission)utanga amahugurwa kubijyanye n’imiyoborere, avuga ko urwanda rukeneye abayobozi bafite vision n’imikorere myiza ariyo mpamvu bahugurwa abayobozi munzego z’ibanze n’urubyiruko.

Umuyobozi ku rwego rw'igihugu w'umushinga YIM
Umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umushinga YIM

Yagize ati”Iyo tubahugura tubabwira kugira cyerekezo 2020 twabigezeho ubu turashaka 2050. Tugomba kugira viziyo nibyo tubakangurira.Tubabwira ko ibirenge bidashoboya gukandagira ahantu ibitekerezo bitabanje.”

Akarere ka Ngoma gatangaza ko abayobozi b’imidugudu kuva batorwa muri Werurwe 2016,bamaze guhugurwa rimwe gahunda yabaye kubo mu gihugu bose.Gusa ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ubundi hajya habaho andi mahugurwa y’abayobozi b’imidugudu kubufatanye n’umushinga IRC,gusa ngo uyu mwaka ntayateganijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo ni abayobozi babanyeshuli Muri Vision Conference yabereye Ngoma barimo kwiga ku AMAHAME ATANU YURUFATIRO MUBUYOBOZI (5FOUNDATIONAL PRINCIPLES OF LEADERSHIP) aho bahugurirwaga hari Nabayobozi Bimidugudu nutugari muri salle itandukanye BIGA INGESO NDWI ZABANTU BAZANIMPINDUKA (7 HABITS OF HIGHLY EFFECTIVE PEOPLE)Kubera ko bose bahugurwaga na Youth Impact Mission (YIM)niyompamvu wabyitiranyijeho gato

PETER yanditse ku itariki ya: 5-08-2016  →  Musubize

Ariko ntimugakabye! aba se ni ba midugudu cg ni abanyeshuri!

Christine yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka