Rwimiyaga: Ibirango gakondo nibyo biyobora abaturage

Mu gihe kenshi usanga ahacururizwa ibinyobwa haba hari icyapa kimenyesha abantu ibinyobwa bihaboneka, Gakagati ya mbere akagali ka Cyamunyana umurenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare ho bifashisha ibirango bita gakondo nk’ibyatsi n’amakoma mu kumenyekanisha ko bacuruza ubushera n’urwagwa.

Uwizeyimana Martha amaze amezi 5 acuruza ubushera. Hejuru y’umuryango w’inzu acururizamo hamanitse igiti gihambiriyeho ibyatsi. Avuga ko nawe yamenye ubwenge abona aho bucururizwa hashyirwa iki kirango.

Ibi byatsi ni ikirango cy'ahantu bacururiza ubushera bwashira bakabukraho.
Ibi byatsi ni ikirango cy’ahantu bacururiza ubushera bwashira bakabukraho.

Uretse ibyatsi biranga ahari ubushera, Uwizeyimana avuga ko ibirango by’ibindi binyobwa ari byinshi.

Agira ati “Ibyatsi biranga ahacururizwa ubushera, ishaka rigaragaza ikigage naho ikoma ry’umwumba w’insina rikaranga ahari umutobe udasembuye, ikoma rinini ryo rikaranga ahari umutobe usembuye kimwe n’urwangwa”.
Ibi bimenyetso usanga abaturage bo mu byaro benshi babizi ariko bikaba amayobera ku banyamujyi.

Aha hacururizwa ubushera n'umutobe udasembuye.
Aha hacururizwa ubushera n’umutobe udasembuye.

Ngiruwonsanga Laurent twahuriye ku muryango w’aho Uwizeyimana acururiza aje kunywa agashera. Avuga ko ikirango cy’ibyatsi aricyo cyamurangiye ko ubushera buhari dore ko ngo iyo bushize gikurwaho. We yemeza ko ari ikirango kizwi n’umuhisi n’umugenzi.

Ese kuki aba bacuruzi badakoresha ibyapa byanditse aho kuba ibi birango? Muzehe Kamana Anastase avuga ko ibi birango byakoreshejwe guhera kera. Ibi birango ngo bifasha n’utazi gusoma kumenya ahari ikinyobwa kimuvura inyota.

Ubonye ikibabi cy'itabi ahita amenya ko aho baricuruza.
Ubonye ikibabi cy’itabi ahita amenya ko aho baricuruza.

Uretse ibi birango by’ubushera, ikigage, umutobe n’urwagwa, ahacururizwa itabi rya Kinyarwanda naho haba hari ikibabi cy’itabi. Hari na bimwe mu biribwa cyangwa imbuto bishyirirwaho ibirango. Ingero ni nk’avoka, inyanya, imineke n’ibindi bitandukanye.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka