Nyanza: Bizihije umuganura biyibutsa imico imwe n’imwe yo mu Rwanda rwo hambere

Mu karere ka Nyanza ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura ybyabereye kuri stade y’akarere, hamuritswe umusaruro bejeje basangiza abana umutsima w’amasaka bawusomeza amata nk’imwe mu mico yarangaga ubusabane mu Rwanda rwo hambere.

Uyu munsi w’umuganura wari usanzwe wizihizwa tariki 1 Kanama ariko ukaba warizihijwe kuri uyu wa gatanu tariki 7 Kanama 2015, waranzwe no kumurika umusaruro wabonetse, imbyino za kinyarwanda, gusangiza abana ku mutsima w’amasaka no kuremera abatishoboye babaha inka muri gahunda yo korozanya kugira ngo bazamurana mu buryo bw’ubukungu.

Umusaruro bejeje mu buhinzi wamuritswe.
Umusaruro bejeje mu buhinzi wamuritswe.

Mu karere ka Nyanza nka hamwe habumbatiye umuco Nyarwanda uyu munsi wari wahawe uburemere kandi uranitabirwa yaba mu bana, abakuze n’abayobozi mu nzego zinyuranye ntibahatanzwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yagaragaje ko umuganura ari umunsi ukomeye avuga ko ariyo mpamvu wizihijwe mu buryo budasanzwe i Nyanzza nk’ahantu hari igicumbi gicumbikiye umuco nyarwanda kuva na kera nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza.

Basabanye barasangira ku marwa biyengeye.
Basabanye barasangira ku marwa biyengeye.

Yagize ati “Uyu ni umuco mwiza wo kwihesha agaciro kuko ibyiza biri mu muco wacu abanyarwanda twanze kubitakaza.”

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza muri ibi birori by’umuganura yavuze ko mu midugudu 420 igize aka karere habereyemo ibyo birori muri gahunda yo kwerekana umusaruro bagezeho berekana ko nta bibazo by’amapfa bafite ku rwego rw’akarere.”

Abifashijwemo n’abaturage bari bateraniye kuri Sitade y’akarere ka Nyanza bashimye umukuru w’Igihugu Paul kagame kuba akomeje kubaka u Rwanda rushingiye ku muco nyarwanda.

Bimwe mu byo bakoze ku munsi w'umuganura byakumbuje benshi umuco Nyarwanda.
Bimwe mu byo bakoze ku munsi w’umuganura byakumbuje benshi umuco Nyarwanda.

Yakomeje avuga ko gutera imbere ku Igihugu bishingiye ku kwihaza mu biribwa nk’uko byamuritswe muri ibyo birori by’umuganura byanasogongewemo amayoga bakiyibutsa uko byakorwaga mu Rwanda rwo hambere.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari nawe wari waje kwifatanya n’abaturage bari kuri sitade y’akarere ka Nyanza bishimira umunsi w’umuganura yashimye umuco mwiza wo gusangira abanyarwanda bo hambere basize urimo n’uyu w’umuganura aho bahura bagasangira bagasabana bishimira ibyo bagezeho mu buhinzi n’ubworozi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka