Musanze: Umuganura washimangiraga ubumwe mu bagize umuryango n’abaturanyi

Abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Musanze bizihizaga umunsi w’umuganura, bemeza ko umunsi w’umuganura waheraga mu muryango, wagiraga uruhare mu gukomeza ubumwe mu bagize umuryango n’abaturage kuko babonaga umwanya yo gusangira no gusabana ibyo bejeje.

Zakarie Sebukarani w’imyaka 84 asobanura ko umwana ufite urugo mbere yo guhinga mu kwe yabanzaga kujya kwa se akamuhingira ari byo bitaga “gusohora imbuto”, akabona guhinga mu kwe. Mbere yo kurya ku byo yejeje na bwo yagombaga kujya iwabo kuganuza ababyeyi.

N'abaturage bagize umwanya wo kuganura hagati yabo.
N’abaturage bagize umwanya wo kuganura hagati yabo.

Agira ati “Byashimangiraga ubumwe kuko icyo gihe yanzaniraga umuganura nkatumira abanywanyi banjye, nkatumira bene wacu tugasabana. Umubyeyi yaba afite n’umurima yakasemo kabiri n’agasigaye akakamuha kuko yishimye.”

Kwizihiza umunsi w’umuganura byabereye mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi waranzwe n’imbyino gakondo, ibitekerezo biherekejwe n’umurya n’inanga no gusobanura amavu n’amavuko y’umunsi w’umuganura wo hambere no muri iki gihe.

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye basangira ku mutsima n'imboga umuhango warangaga kuganura.
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye basangira ku mutsima n’imboga umuhango warangaga kuganura.

Umunsi w’umuganura w’uyu mwaka wari ufite intero igira iti “Umuganura isoko y’ubumwe no kwigira kw’Abanyarwanda ” waranzwe kandi no gusangira umutsima w’amasaka n’imboga za gakondo n’amarwa no kwerekana uko wagendaga aho abagize umuryango bagaya abana bitwaye nabi n’abitwaye neza bakabishimirwa.

Kugarura umuganura ngo ni uburyo bwo gusubira ku isoko y’umuco nyarwanda, mu gusabana kw’abana n’ababyeyi bikagarura ubumwe n’umuco wagiye ucika nko kwivuga ku bana b’abahungu usanga batabizi no gutarama bya Kinyarwanda.

Abaturage barasabwa gusubira ku muco nyarwanda wo hambere.
Abaturage barasabwa gusubira ku muco nyarwanda wo hambere.

Mu butumwa bwatanzwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride yakanguriye abaturage ayobora gusubira ku muco nyarwanda agira ati “ Twongere tugaruke kuri wa muco nyarwanda wa muco wo gushyira hamwe, wa muco wo kubahana, abana bakubaha ababyeyi n’ababyeyi bagatanga impanuro ku bana ariko banabubashye.”

Umunsi w’umuganura wari usanzwe wizihizwa tariki 1 Kanama 2015, waje kwimurwa ushyirwa ku wa gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama buri mwaka, kuri iyi nshuro wizihijwe tariki 7 Kanama 2015.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWIRIWE KABISA IZI NGANDO ZA BAHANZI ZAZIYE IGIHE

MUMPOREZE UZWI KWI ZINZ RYA CADETTE yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka