Menya ibigize Ingoro y’Umurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside

Ingoro y’Umurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside iri kubakwa ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko (mbere ya jenoside yitwaga CND: Conseil National pour le Dévelopement) ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Mbere gato ya Jenoside hari hari batayo y’abasirikare 600 ba RPA (Armeé Patriotique Rwandaise) barindaga abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi nk’uko byari byemejwe mu masezerano ya Arusha hagati ya Leta yariho na FPR mu rwego rwo gusangira ubutegetsi.

Iyi ngoro igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi: hari igice cy’imbere kigizwe n’ibyumba icyenda bitandukanye ahanini gikubiyemo uburyo Jenoside yateguwe, uko amasezerano y’amahoro y’i Arusha yagenze, uko indege ya Habyarimana yaguye.

Iki gice kandi cyerekana uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa, uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za APR mu guhagarika Jenoside no kurokora abicwaga mu duce dutandukanye n’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho.

Minisitiri w'umuco na siporo, Habineza Joseph (wambaye ikote) asobanurirwa bimwe mu bigize ingoro y'amateka ya Jenoside.
Minisitiri w’umuco na siporo, Habineza Joseph (wambaye ikote) asobanurirwa bimwe mu bigize ingoro y’amateka ya Jenoside.

Igice cyo hanze cyo kigizwe n’ibishushanyo (monuments) bitatu bigaragaza ibikorwa byakorwaga n’ingabo za APR mu gihe cy’urugamba.

Igishushanyo kiri hejuru y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko ni icy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga mu kigo cya gisirikare kibamo abarinda umukuru w’igihugu kizwi nka Camp GP (Camp de Gardes Presidentielles).

Igishushanyo kindi giherereye ku ruhande rw’inyuma y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko, kiriho ifoto y’umusirikare uhagarariye abandi bose aha icyubahiro n’agaciro abaguye kurugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohoza igihugu bose.

Ishusho iri imbere y’urwinjiriro rukuru rw’umuryango winjira mu mutwe w’Abadepite igaragaraho abasirikare ba APR bari mu mirwano, ari nako batabara abasivile babaga bari kwicwa.

Kimwe mu bishushanyo (monuments) bigize Ingoro y'umurage y'amateka ya Jenoside.
Kimwe mu bishushanyo (monuments) bigize Ingoro y’umurage y’amateka ya Jenoside.

Umwe mu basirikare agaragara ko yunamiye umugore wari umaze kwicwa mu gihe umuyobozi wabo agaragara abari imbere afite ku rutugu umwana muto batabaye, ari nako afite igikoresho (binocular/jumelle) gifasha kureba aho umwanzi aherereye mu gihe ku rundi ruhande naho hari undi musirikare ari kurwana anatwaye inkomere.

Muri gahunda yatangiye yo gusura ahantu hari ibikorwa bijyanye n’Umuco na Siporo biri hirya no hino mu gihugu, Minisitiri w’umuco na Siporo, Amb. Joseph Habineza, yasuye iyi ngoro kuri uyu wa gatatu tariki 24/09/2014 asobanurirwa ibiyigize.

Iyi ngoro iracyari kubakwa, niyuzura nibwo abantu basanzwe bazemererwa kuyisura.

Iyi nkuru tuyikesha Pascal Gashema ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Umuco na Siporo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

twabazaga telephone twahamagara kubashaka gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside kuko buri munyarwanda yagombye kuyisura mu rwego rwo gusobanukirwa neza n’urugamba rwo kubohora igihugu
twifuza contacts z’abahakora dusabe gahunda

RUTAGANIRA Bernard yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

muzahagire hamwe abacyerarugendo bazajya basura ndavuga iyo nyubako ikiri kubakwa ku kimihurura.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

dukomeje gushimira inkotanyi ukuntu zatabaye igihugu kandi nanubu zikaba zikomeje kudufasha kugera kuri byinshi bijyanye n’iterambere. mwarakoze mwa ngabo mwe

kinubi yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka