MINISPOC irahamya ko Umuganura utataye ireme ahubwo hahindutse uko wizihizwa

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne, aratangaza ko umuganura utigeze uta agaciro mu mu muryango Nyarwanda, ahubwo hahindutse uburyo umuganura wa kera wizihizwaga, kuko ubutumwa wabaga ugamije gutanga ntacyahindutsemo.

Yabitangaje kuri kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2015, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, agaragaza imyiteguro y’umunsi mukuru w’umuganura, uteganyijwe kwizihizwa kuwa gatanu tariki ya 7 Kanama 2015.

Minisitiri Uwacu yatangarije ko agaciro k'Umuganura mu muryango Nyarwanda katatakaye ko ahubwo hahindutse uburyo wakorwagamo.
Minisitiri Uwacu yatangarije ko agaciro k’Umuganura mu muryango Nyarwanda katatakaye ko ahubwo hahindutse uburyo wakorwagamo.

Yagize ati “Uko wizihizwaga mu myaka ishize, bishobora guhinduka bitewe n’igihe ariko ubutumwa buba ari bumwe.”

Yatanze urugero rujyanye n’uburyo kera bizihizaga umuganura bagasangirira ku muheha umwe, ariko uyu munsi byavanyweho kuko hari indwara byabatera.

Mu gihe mbere umusaruro wishimirwaga ari uwabaga ushingiye ku buhinzi, Minisitiri w’umuco na siporo yavuze ko ubu umusaruro uzishimirwa utazaba ushingiye ku buhinzi gusa. Kuri iyi nshuro haziyongeraho n’umusaruro w’ibindi Abanyarwanda bigejejeho harimo ibiva mu buhinzi, ubworozi, serivisi n’inganda.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

MINISPOC yafatanyije kandi n’ikigega Agaciro Development Fund bitewe n’uko na wo ari umusaruro wavuye mu maboko y’Abanyarwanda, igasanga nawo bakwiye kuzawishimira ku munsi w’umuganura.

Francine Uwamariya, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigega Agaciro yavuze ko amafaranga amaze kugeramo ari umusaruro w’abanyarwanda.

Ati “Impamvu twahisemo ko iki kigega kigira uruhare mu gutegura umuganura, ni uko amafaranga amaze kugeramo asaga miliyari 23 yose yavuye mu musaruro w’abanyarwanda ubwabo ndetse kikaba cyarahozeho.”

Kuri iyi nshuro umuganura uzizihirizwa no ku rwego rw’umudugudu, ku rwego rw’igihugu ukazizihirizwa mu karere ka Nyagatare.

MINISPOC isanga nta mpungenge zo kuba abaturage batazawitabira bitewe n’uko mu itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari riherutse kubera i Gabiro, bashishikarijwe kumenya umuganura n’uburyo utegurwamo bakaba bitezweho kuzabyereka abo bayobora.

Umusaruro Abanyarwanda bazaba bishimira kuri uyu munsi, ni umusaruro w’ibyagezweho mu by’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyadagaduro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, umuco ubukerarugendo, n’ibindi.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe umuco w’ubu nikibazo ,muri NPPA hakwiye gukosorwa ikibazo cy’umukozi witwa MUHIMPUNDU Sandra kuko aho gukora akazi n’indaya hirya no hino cyane cyane muri MINISPOC

kanyesigwe yanditse ku itariki ya: 4-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka