Inganda ndangamuco zizahishura impano zihishe mu banyarwanda- Dr Vuningoma

Dr Vuningoma James, umunyamabanga uhoraho mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, yatangaje ko hagiye gutangizwa gahunda yo kubarura Inganda z’umuco mu Rwanda, hagamijwe kumenya umubare w’abantu bagize inganda z’umuco mu Rwanda, ikazafasha kandi guteza imbere umuco nyarwanda hashyirwa imbaraga mu kuzamura abahanzi, abanyabukorikori, abanyabugeni n’abandi bafite impano zitandukanye zijyanye n’umuco bibumbiye muri izo nganda.

Inganda ndangamuco ubusanzwe ni uburyo abantu bahuriza hamwe impano bafite z’umwimerere, bakazibyaza umusaruro runaka, ariko izo mpano akenshi zikaba zishingiye kandi ziganisha ku muco.

Yagize ati “Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe abantu bafite impano zitandukanye mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba’’.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 13/11/2014, Dr Vuningoma yatangaje ko iki gikorwa kizatwara amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 55 n’ibihumbi 580, kikazakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare ari na cyo kizabafasha mu kumenya umubare w’abo bantu akarere ku kandi.

Dr Vuningoma (ufite mikoro) avuga ko kubarura inganda z'umuco bizafasha guteza imbere umuco nyarwanda.
Dr Vuningoma (ufite mikoro) avuga ko kubarura inganda z’umuco bizafasha guteza imbere umuco nyarwanda.

Dr Vuningoma yavuze kandi ko mu rwego rwo gutegura iki gikorwa hashyizweho abantu bashinzwe gukurikirana amabarura muri buri karere bakazajya bakurikiranira hafi amarushanwa n’ibikorwa bitandukanye byihishe muri rubanda bishingiye ku muco.

Iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro kuwa mbere tariki ya 17/11/2014 mu mujyi wa Kigali, mu ntara y’iburengerazuba n’iy’amajyaruguru, hanyuma ku itariki ya 28/11/2014 kugeza tariki ya 5/12/2014 igikorwa cyo kubarura aba bantu kikazaba kirimo gukorerwa mu ntara y’Amajyepfo niy’i Burasirazuba.

Iterambere rya nyaryo rigomba gushingira ku muco

Dr Vungingoma yanagaragaje kandi ko nta terambere rirambye abanyarwanda bashobora kugeraho ridashingiye ku muco wabo.

Yagize ati “Niba dushaka iterambere rirambye, turishakire mu muco".

Bamwe mu banyamakuru basobanuriwe birambuye gahunda yo kubarura inganda z'umuco.
Bamwe mu banyamakuru basobanuriwe birambuye gahunda yo kubarura inganda z’umuco.

Aha yasobanuraga ko iyi gahunda izaba igamije guteza imbere abafite impano zitandukanye, habaho kubamenyekanisha mu Rwanda no muri Afurika y’uburasirazuba, bityo bikaba ari bimwe mu bizateza imbere umuco nyarwanda.

Yanatanze kandi urugero rwa bimwe mu bihugu byagize iterambere rihamye kubera gushingira ku muco wabyo harimo nk’igihugu cy’Ubushinwa, igihugu cya Thailand n’ibindi, bityo akaba yumva n’u Rwanda rwaba kimwe muri ibyo bihugu.

Iyi gahunda kandi, nk’uko Dr Vuningoma yakomeje abitangaza, izafasha abafite umuco mu nshingano zabo kumenya umubare w’abantu bafite impano zitandukanye no gusaba ingengo y’imari izajya yifashishwa na buri karere mu rwego rwo kubagenera imfashanyo izabafasha kuzamuka mu buhanzi, bityo umuco nyarwanda ugakomeza kwimakazwa impande n’impande mu gihugu biciye mu buhanzi.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umuco nyarwanda ni mwiza kandi sigasiwe wageza ku banyarwanda byinshi niyo mpamvu ikigo gishinzwe kuwubungabunga kiri gukora neza ngo kiwusigasire kiwugarure mu banyarwanda maze inkomoko yacu ikomere

bajinya yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

ni ngombwa ako aho hose hajeje kubungabunga umuco wacu hitabwaho hakatezwa imbere abanyarwanda bakahagera ari benshi bakabasha kwiyibutsa indangagaciro z’umuco wacu ndetse n’urulimi rwacu ejo rutazazimira kuko natwe ntaho twaba dusigahaye

karemera yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ibi nibyo uziko ujya mu bindi bihugu ugasanga ikirimi cyabo aricyo cyanditse ahantu utacyumva ukayoboza, ugasanga restaurant ziteka ibyiwabo ukabirya cg ukabireka mbega bakakwereka ko hari itandukaniro nibyo ubona iwanyu natwe rero ibyacu tubikoreshe dushizemo ikoranabuhanga maze urebe ngo amahera turasarura

karekezi yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka