Akora iningiri akanazicuranga kubera kubura ikindi akora

Umugabo witwa Gasigwa Pierre ukomoka mu Mudugudu wa Gisheke mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi wo mu Karere ka Nyamasheke, utunzwe no gukora no gucuranga iningiri, avuga ko n’ubwo yatangiye uyu mwuga afite imyaka 7 y’amavuko ubu akaba afite 45, abikora kubera kubura akandi kazi yakora dore ko muri iyo myaka yose amaze abikora ntacyo byari byamugezaho.

Mu Mujyi wa Kibuye rwagati, mu Karere ka Karongi, yikoreye iningiri nyinshi n’inanga imwe agenda acuruza ari na ko abashatse ko abacurangira abakorera ku murya w’iningiri bakamwishyura.

Mu kiganiro na Gasigwa bigaragaraga ko imibereho ye itifashe neza haba ku mubiri no ku myambaro, yadutangarije ko uyu mwuga we ari amaburakindi.
Agira ati “Gucuranga iningiri mbikora kubera kubura ikindi nakora kuko nta kintu kigaragara navuga bimariye.”

Akomeza avuga ko acibwa intenge n’abantu harimo n’inzego zimwe na zimwe za Leta akorera ibihangano nk’indirimbo bamwijeje kumuhemba ariko bakamwambura.

Iyo umubajije icyo mu myaka ikabakaba 40 uwo mwuga, ahamya ko yarazwe n’ababyeyi dore ko se umubyara na we ngo yari umucuranzi w’iningiri, wamugejejeho igikomeye akubwira n’iranda yifashishwa mu kubaza yaguze amaze kugurisha umuzungu iningiri ebyiri ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 ndetse n’inka ngo yaguze nyuma ikaza gupfa.

Ibi akabiheraho agira ati “Ubanza ahari mfite inyatsi muri aka kazi, mbonye ikindi nkora nabivamo”.

Mu myaka hafi 40 akora inanga akanazicuranga nta kintu gifatika byamugejejeho.
Mu myaka hafi 40 akora inanga akanazicuranga nta kintu gifatika byamugejejeho.

Uyu muhanzi gakondo ufite n’ibihangano bye bwite birimo indirimbo yitwa Vision 2020 avuga ko yaririmbiye Akarere ka Nyamasheke, iyo umubajije gahunda afite mu kazi ke, iby’ubuhanzi abishyira ku ruhande ukumva atangiye kukubwira ko abonye uburyo yakwigira mu bubaji cyangwa mu burobyi dore ko aturiye Ikiyaga cya Kivu.

N’ubwo ariko uyu muhanzi gakondo asuzugura umwuga we, ku bamubonye kuri wa 06/11/2014, ubwo yazererezaga ibicuruzwa n’ibihangano bye mu Mujyi wa Kibuye mu Karere ka Karongi, ntibashidikanyije ku buhanga bwe dore ko ikimubayeho cyose cyangwa icyo abonye ahita akiririmba uwo mwanya nta gihe na gito bimufashe abitekerezaho kandi ibyo aririmba ukumva bifite injyana n’ubutumwa bimeze neza.

Urugero ni nk’indirimbo kuri uwo munsi yaririmbaga avuga ukuntu yari amaze iminsi atawe muri yombi, dore ko ubwo yari arimo abunza ibihangano bye ngo yagiye kwibona akibona mu birindiro by’ingabo zirwanira mu mazi bakamuta muri yombi kugira ngo babanze bamenye uwo ari we n’icyamugenzaga.

Mu ndirimbo ye yahise aririmba yavugaga ko yaje i Karongi gushaka isoko ry’iningiri ze kugira ngo abone itike imugeza mu Ruhengeri aho yagombaga gushyira inanga umuntu ngo wari wayimutumye noneho bakamwikangamo intasi bakamufunga nyuma bakaza kumenya ukuri bakamurekura.

Uretse kuba aririmba indirimbo zo mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda ndetse n’indirimbo zihimbaza Imana, Gasigwa ni umwe mu Banyarwanda bake basigaye bashobora gukora ibikoresho gakondo byo gucuranga birimo inanga n’iningiri, umuntu nk’uyu akaba ari umwe mu bakwiye kwifashishwa mu kubungabunga umuco gakondo kugira ngo bimwe mu byo Abanyarwanda bifashishaga mu kwidagadura bitazazimira.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka