Inyambo ni inka zigaragaza umubyimba munini n’amahembe manini kandi maremare zaranze amateka y’u Rwanda, ziboneka i Nyanza ku gicumbi cy’umuco.
Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) itangaza ko mu bushakashatsi yakoze ku bukwe bwa Kinyarwanda, hari abatangaje ko bagumiwe kubera inkwano ihanitse.
Abakobwa b’abangavu biga mu mashuri yisumbuye bagiye kujya bahurira hamwe mu matsinda bihuguriramo kandi bigiramo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ikigo cy’Ingoro ndangamurage cyagaragaje indaki nk’ubwihisho bwari bwizewe mu rugamba rwo kubohora igihugu; kinazishyira mu bimenyetso by’umurage w’u Rwanda.
Umuryango uteza imbere ubusizi “Trans-Poesis”, ugiye gukoresha irushanwa wise “Kigali Itatswe n’Ubusizi” ku nshuro ya gatandatu, rikazaba tariki 28 Mutarama 2017.
Mu muhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari uba tariki ya 1 Gashyantare za buri mwaka, muri uyu mwaka uzabera mu midugudu hashimirwa abarinzi b’igihango.
Umuryango w’umukobwa wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ugomba gushakira umwana wabo ibikoresho bitandukanye bizamufasha mu rugo rwe rushya harimo n’ibyo mu ruganiriro.
Abana bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura bishimiye kumenya ibikoresho byifashishwaga n’abanyarwanda ba kera n’akamaro kabyo.
Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Ngoma bemeza ko amahugurwa mesnhi abarinda guhuzagurika mu nshingano zabo,akenshi batorerwa batazisobanukiwe neza.
Bamwe mu batuye muri Nyanza bavuga ko kuba muri ako karere hafatwa nk’igicumbi cy’umuco nyarwanda bituma bakunda ibintu byose biwitirirwa
Bamwe mu basizi bo mu Rwanda basanga ubusizi buramutse bushyizwemo imbaraga nk’izishyirwa mu bundi buhanzi na bwo bwatera imbere.
Pasiteri Mpyisi Ezra wabaye Umwiru ku ngoma y’Umwami Rudahigwa, asanga umuco Nyarwanda ntaho uzagera, nudashyirwa mu masomo yigishwa mu ishuri.
Bamwe mu bakuze bo muri Karongi bavuga ko umuco ugenda ucika w’Abakuru b’imiryango, ukwiye kugaruka kuko wafashaga mu gukemura amakimbirane.
Abaturage bo mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi barifuza ko amateka y’ahatabarijwe (ahashyinguwe) abami yasigasirwa kugira ngo atazasibangana burundu.
Mu muco wa Nyarwanda, kuvuza ingoma ni kimwe mu bikorwa byafatwaga nk’ikizira ku bagore, ariko ubu hari benshi mu bagore bitunze n’imiryango yabo.
Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne, arasaba abahanzi bo mu Rwanda kubakira ku muco nyarwanda ibyo kwigana uw’ahandi bikaza nyuma.
Straton Nsanzabaganwa yemera ko umuco ukura uhinduka akanahumuriza urubyiruko ruhora rubwirwa ko rwataye umuco kuko ngo “nta ngoma itagira ab’ubu”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kirakangurira Abanyarwanda kumenya no gusura ibice bigize umuco Nyarwanda kugira ngo nabo babimenyekanishe ku isi.
Senateri Marie Claire Mukasine atarangaza ko u leta iteganya kugira Umuganura umunsi mukuru ndengamipaka, ukazajya unakurura ba mukerarugendo, nk’uko yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye mu kuwizihiza.
Abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Musanze bizihizaga umunsi w’umuganura, bemeza ko umunsi w’umuganura waheraga mu muryango, wagiraga uruhare mu gukomeza ubumwe mu bagize umuryango n’abaturage kuko babonaga umwanya yo gusangira no gusabana ibyo bejeje.
Mu karere ka Nyanza ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura ybyabereye kuri stade y’akarere, hamuritswe umusaruro bejeje basangiza abana umutsima w’amasaka bawusomeza amata nk’imwe mu mico yarangaga ubusabane mu Rwanda rwo hambere.
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne, aratangaza ko umuganura utigeze uta agaciro mu mu muryango Nyarwanda, ahubwo hahindutse uburyo umuganura wa kera wizihizwaga, kuko ubutumwa wabaga ugamije gutanga ntacyahindutsemo.
Nyuma y’igihe kinini umuganura utizihizwa mu Rwanda, ariko umwaka ushize ukaba warizihijwe hamwe na hamwe mu Rwanda, uyu mwaka noneho ngo uzizihirizwa mu tugari twose two mu Rwanda bishimira ibyagezweho.
Abana 186 basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi 10 batozwa umuco, bagaragaje ko bungukiyemo ubuhanga bwinshi ku muco Nyarwanda, ndetse batangaza ko bagiye gufata iya mbere nk’urubyiruko mu kuwubungabunga no kuwimakaza.
Dr Vuningoma James, umunyamabanga uhoraho mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, yatangaje ko hagiye gutangizwa gahunda yo kubarura Inganda z’umuco mu Rwanda, hagamijwe kumenya umubare w’abantu bagize inganda z’umuco mu Rwanda, ikazafasha kandi guteza imbere umuco nyarwanda hashyirwa imbaraga mu kuzamura abahanzi, (...)
Umugabo witwa Gasigwa Pierre ukomoka mu Mudugudu wa Gisheke mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi wo mu Karere ka Nyamasheke, utunzwe no gukora no gucuranga iningiri, avuga ko n’ubwo yatangiye uyu mwuga afite imyaka 7 y’amavuko ubu akaba afite 45, abikora kubera kubura akandi kazi yakora dore ko muri iyo myaka yose (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze batangaza ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani bawumvaga ariko bashima ko na bo ubwabo bawibonamo kuko abaturage b’ibihugu byombi basabana.
Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Huye bagaya umuco wo kwicana no gukimbirana bikomeye usigaye ugaragara mu ngo zimwe na zimwe zo mu Rwanda, bakanagaya urubyiruko rwokamwe n’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.
Mu gihe kenshi usanga ahacururizwa ibinyobwa haba hari icyapa kimenyesha abantu ibinyobwa bihaboneka, Gakagati ya mbere akagali ka Cyamunyana umurenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare ho bifashisha ibirango bita gakondo nk’ibyatsi n’amakoma mu kumenyekanisha ko bacuruza ubushera n’urwagwa.
Ingoro y’Umurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside iri kubakwa ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko (mbere ya jenoside yitwaga CND: Conseil National pour le Dévelopement) ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.