Menya uburyo bune bwo gusuhuzanya mu muco nyarwanda

Gusuguhuzanya ni kimwe mu biranga umuco nyarwanda, aho bigaragaza urukundo ndetse n’umubano mwiza waranze kandi ukiranga abantu.

Ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yari avuye mu Buhinde asoje amasomo yasuhuzanyije n'umubyeyi we bahoberana
Ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yari avuye mu Buhinde asoje amasomo yasuhuzanyije n’umubyeyi we bahoberana

Umuco nyarwanda urangwa n’indangagaciro,ndetse na zakirazira bifasha abanyagihugu kubana neza, no kugira irangamuntu y’ubunyarwanda.

Iyo umuntu yasuhuzaga mugenzi we hari amagambo yaherekezaga iyo ndamukanyo. Amwe muri ayo magambo ni amashyo, gira so, gira inka cyangwa gira abana n’ibindi. Ibi byose byagaragaza urukundo.

Mu kiganiro na Muzehe Straton Nsanzabaganwa impuguke mu muco nyarwanda, aradufasha mu kumenya uburyo bwarangaga ugusuhuzanya mu ikinyarwanda.

1. Guhana Ikiganza

Straton Nsanzabaganwa agira ati “Ugusuhuzanya umuntu aha mugenzi we ukuboka ni bimwe mu byagaragazaga urukundo mu banyarwanda bo hambere, kuko mwakoranaga mu intoki”.
Akomeza avuga ko iyo waherezaga umuntu ukuboko wamubazaga amakuru ye nawe akakubwira uko ameze, ibi byagaragazaga ko ushaka kumenya uko mugenzi wawe amerewe.

2. Guhoberana

Ibi nabyo biri mubigize umuco nyarwanda, wahuraga n’umuntu kubera urukumbuzi wabaga umufitiye ukamusuhuza cyane, bikagaragazwa nuko wamuhoberaga.

Nsanzabaganwa ati ”iyo wasuhuzaga umuntu byaterwaga nuko wabaga utamuheruka, hanyuma muguhura nawe ukamugwa mu byano”.

3. Gukoma amashyi no gupfukama

Ubu nabwo bwari mu buryo bwakoreshwaga mu gusuhuzanya, kuko byakorwaga iyo wabaga uhuye n’abantu babanyacyubahiro bakuru.

Nsanzabaganwa akomeza agira ati ”kera iyo wahuraga n’umuntu mukuru nk’Umwami, ntabwo byashobokaga ko umukora mu kiganza cyangwa ngo umuhobere, ariko kumusuhuza byo wabikoraga ukoma amashyi kandi wapfukamye”.

4. Kuzunguza ibiganza (Gupepera)

Straton Nsanzabaganwa akomeza avuga ko ibi nabyo byageze mu umuco nyarwanda aho abantu batangiye gusuhuzanya bazunguza ibiganza.

Avuga ati ”ibi nabyo nsigaye mbona abantu iyo bategeranye ubasha kuba wamusuhuza, ukazunguza ukuboko nawe kandi akabikora, ubwo mukaba murasuhujanyije”.

Straton Nsanzabaganwa, mu kiganiro yagiranye na Kigali today, yavuzeko umuco nyarwanda muri iki gihe wahinduye isura mu gusuhuzanya.

”hari aho ubona umuntu agiye gusuguza undi bagahuza imisaya ukumva arimyoje, cyangwa ukabona barahuza ibipfunsi”.

Asoza avuga ko bidakwiye ko ibyo abanyarwanda babona mu mico y’ahandi bijya mu muco nyarwanda batabanje kureba koko niba itabangamiye indangagaciro nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi si inkuru

Gift yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka