Abanyabugeni bavange amarangi bagaragaza umuco nyarwanda - Birasa Bernard

Abakora ubuhanzi mberajisho (ubugeni) basanga gushushanya ibijyanye n’umuco wabo ari byo bizawumenyekanisha ku isi yose, kuko bizagurwa na buri wese ushaka gusobanukirwa n’umuco w’u Rwanda, yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda.

Kimwe mu bihangano by'umuhanzi Bernard Birasa
Kimwe mu bihangano by’umuhanzi Bernard Birasa

umunyabugeni Birasa Bernard avuga ko kugira ngo umuco nyarwanda umenyekane kandi ukwire ku isi yose, byakabaye byiza abanyabugeni bavanze amarangi ari ko bagaragaza n’umuco nyarwanda.

Birasa yagize ati ”burya iyo ushushanyije ibigaragaza umuco w’iwanyu, nk’urugero gushushanya ababyinnyi babyina kinyarwanda, intore, ugakora ibijyanye n’imigogo ndetse n’ibindi bigaragaza umuco, abakugurira cyane cyane abanyamahanga burya bajyana uwo muco wawe iwabo, bakamenya umuco wawe biciye mugihangano”.

akomeza agira ati ”burya nkatwe tuvangavanga amarangi ni byiza ko duhera ku muco wacu. Yego haba hari ibishushanyo bijimije (abstrait), ariko nabyo wabikora unagaragaza umuco wanyu. burya umunyamahanga ibyo by’iwabo bamwe bigana n’ubundi yabigurira iwabo”.

Birasa asanga kandi Abanyarwanda nibabona ibihangano bihishe umuco wa bo, bazabigura ku bwinshi.

Mu bugeni harimo ibihangano bikozwe mu biti, ibumba, no kuvanga amarangi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka