Menya icyo abakuru batekereza ku ndagagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda

Indagagaciro na kirazira ni imigirire n’imvugo z’umuco nyarwanda, zibuza abantu imigire,ingeso cyangwa se imyitwrire runaka, kuko nk’uko zibivuga uzirenzeho bishobora guteza umuntu, umuryango cyangwa igihugu ibyago by’uburyo butandukanye.

Musenyeri Bigirumwami yanditse igitabo kivuga ku ndagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda
Musenyeri Bigirumwami yanditse igitabo kivuga ku ndagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda

bamwe mu bakuze, bavuga ko ireme rya kirazira z’umuco nyarwanda zibumbatiye amasomo atandukanye mu buzima bw’Abanyarwanda, nko kubika ibanga, kugira isuku, kubaha, kwitsinda, ikinyabupfura n’andi menshi.

Abakurambere bajya guhanga izo kirazira hari isomo wakwita nk’umutima wa kirazira babaga bashaka guha abantu b’ingeri zitandukanye.

Uwubahaga izo kirazira wese ni we wabaga ari umuntu nyamuntu, akitwa imfura, yaba ari igitsinagore akitwa umwari cyangwa umugore w’umutima.

Umusaza kanyandekwe w’imyaka 79 wo mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, avuga ko hari zimwe muri kirazira n’inyigisho zabaga zishaka gutanga ubutumwa nko kubungabunga isuku.

Ati “Hari ubwo bagiraga bati Kirazira kurara mu muvure, wahinduka umuhungu/umukobwa bitewe n’uwo uri we icyo gihe,Kirazira kwicara ku rusyo, waba igikuri, Kirazira kwicara ku isekuru, waba igikuri, watandukana cyangwa ngo Kirazira ku mukobwa kurunda ibishingwe mu nzu,yazahera iwabo.”

Asobanura ko ubusembwa bujyanye n’ubugufi bukabije ugereranyije n’abandi, guhindura igitsina ukagira icyo utavukanye, umuntu wese arabitinya. Urusyo ni igikoresho gakondo gikozwe mu ibuye rikomye, rukagira n’ingasire. Abanyarwanda baruseragaho amasaka n’uburo bashaka ifu yo kuvugamo umutsima cyangwa kwengesha ibinyobwa bitandukanye.

Umuvure nawo wengerwagamo ibitoki. Mu ndiba ya wo habaga hashashe neza. Isekuru na yo ni igikoresho basekuriragamo amasaka cyangwa imiti itandukanye ku buryo na yo yagombaga kugirirwa isuku cyane.

Bitewe n’uwo mumaro ukomeye, urusyo n’umuvure ni ibikoresho byagombaga kubahwa na bose, uhereye ku bana batazi ubwenge, bakabitozwa kandi bakabitora.

Kuko mu muco w’u Rwanda, abana ari ndakumirwa mu gusabana na buri wese. Bashoboraga kwicara aho babonye hose hababangukiye, byashoboraga gutuma bicara no ku rusyo kubera kutamenya umumaro warwo, kandi mu Rwanda rwo hambere ntabwo abantu bose bagiraga ubushobozi bwo kwambara ngo bikwize. Abana bo bambaraga bamaze kuba bakuru cyane ugereranyije no muri iki gihe.

Usesenguye neza usanga muri kirazira z’umuco w’u Rwanda, Abanyarwanda barigishaga isuku babinyujije muri kirazira.

Bababwiraga batyo mu rwego rwo kubungabunga isuku y’urusyo, umuvure, isekuru ndetse n’iy’ibindi bikoresho byifashishwaga mu gutegura amafunguro. Kutarunda ibishingwe mu nzu rero, na byo ni ukurinda umwanda wo mu nzu, no gutoza umukobwa isuku.

Si ku isuku gusa kandi kirazira zabaga zibungabunga, kuko hari n’izindi kirazira zabaga zigamije gukumira ubusambo.

Nk’uko Umusaza kanyandekwe abivuga ati “bavugaga ko Kizira kurya umuneke w’ikimane,wazabyara ibimane. Kuko uwo muneke wabaga ugizwe n’imineke ibiri, bagiragango utayirya yose wenyine uhe n’abandi.”

Arongera ati “Kirazira kurira mu buriri, wazabyara igisambo. Icyo gihe babaga bashatse kurinda umwana kurira ahantu hihishe, bityo aririye ahagaragara, byamurinda kwiba ibiryo, ari nako bituma adateza umwanda mu kiryamo.”

Akomeza agira ati “Kirazira guterura umwishywa ntugire icyo umuha, warasusumiraga. Ubundi nk’umubyeyi aba agomba kurangwa n’ubuntu. Iyo babaga rero bashatse kwigisha abasore gutangira kwitoza kuba umubyeyi w’umunyabuntu.”

Naho Mukeshimana Anataliya w’imyaka 69 we asobanura ko hari kandi na kirazira zabaga zihatse ubutumwa bwo kurinda ubugome n’ikinyabupfura.

Ati “kirazira gutera umuntu ingata, kikazira gutuka nyogosenge. Byabaga bihatse kwigisha kwirinda ubushotoranyi, no guha agaciro umuntu cyangwa umubyeyi.”

Akomeza avuga ko habagaho na kirazira zo gutoza abana b’abakobwa kutiyandarika.

Ati “baravugaga ngo kirazira guterura igisabo utari isugi. Kuko igisabo cyacundirwagamo amata, kandi cyera iyo ikaba yari imirimo y’abakobwa n’abagore, ibyo byatumaga umukobwa ahora yitwararitse ngo hato adata ubusugi bwe akakora imiziro umunsi asabwe gucunda amata cyangwa kuyabuganiza mu gisabo kandi akiri I wabo nk’umukobwa.”

Mu gitabo Musenyeri Aloyizi Bigirumwami yandikiye ku Nyundo kitwa “Imihango, imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda” mu mwaka w’ 1984, yagaragaje ko Abanyarwanda bahoraga bigengesereye mu migirire yabo ya buri munsi. Ibyo babikoraga bagira ngo badakora ibitajyanye n’umurage w’umuco wabo, bagakora ibizira; bityo bikaba byabateza ibyago mu miryango, bikagira n’ingaruka ku gihugu cyose.

Na none kandi muri 2018, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yanditse igitabo nyobozi k’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, kigaragaza ko kirazira ari zo murinzi w’indangagaciro. Ibi bikerekana ko uwirinze gukora igikorwa kibi cyose aba arinze imico myiza ari yo indangagaciro zishingiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

BIRABABAJE KUBA KIRAZIRA ZARAVUYEHO RWOSE AHO UMWANA UMUBWIRA KIRAZIRA AKAKUBWIRA KO KILIZIYA YAKUYEHO KIRAZIRA RWOSE ABAZUNGU BADUKOZEHO

ABIZERA yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Uwakuye kirazira yarahemutse cyane, ubundi se iyo Mana y’abazungu batuzaniye igakura kirazira, murabona atari yo yaduteje ibyago byinshi?
Gusa bitinde bitebuke abantu benshi bazamenya ko abakurambere bacu bari abanyabwenge n’imfura.dutangire kububaha kurenza uko twubaha abazimu abazungu(Isaka ,aburahamu yakobo...)

Muvunyi yanditse ku itariki ya: 26-07-2019  →  Musubize

Muvunyi, Imana batumenyesheje siyo yakuyeho kirazira ahubwo nitwe ubwacu twazikuriyeho. Sekibi akoresha abantu n’ ibintu akatuvana mu mico ikwiye akatwereka ko arimitwaro. Kandi aho isi iri ubu mu minsi ya nyuma abantu bishakira ibintu byoroshye kuruta ibikwiye.

Ntukarenganye Imana kubwamakosa yumwijuto n’ ubusambo bwabantu kuko Imana numubyeyi kandi iradukunda.

Muhoza yanditse ku itariki ya: 14-05-2020  →  Musubize

Kirazira ni "taboos" mu cyongereza.Ariko byari amakabyo kubera ubumenyi buke.Ku byerekeye "indangagaciro" (moral values),zifite akamaro cyane.Abantu bazubahirije isi yaba nziza.Gusa moral values nyakuri zituruka ku Mana nta handi tuzisanga uretse muli bible.Principles zirimo tuzubahirije ibibi byinshi byavaho:Ubujura,ruswa,ubusambanyi,ibiyobyabwenge,akarengane,intambara,etc...Abantu bose banga kumvira izo principles,bible ivuga ko Imana izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Nibirangira isi izaba paradizo.

gatera yanditse ku itariki ya: 26-07-2019  →  Musubize

Simuri bible wazisanga honyine, kuko zahozeho murwanda na bible itaraza . Kandi wibuke ko n’aburahamu yagiraga izo moral values kandi ntazi bible kuko yaje yaravuze mwisi.

Gushaka ukuri yanditse ku itariki ya: 11-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka