Ese kubera iki bavuga ko hari imigani y’imigenurano itakigendanye n’igihe?

Imigani y’imigenurano ni ingeri y’ubuvanganzo nyarwanda,ivuga ku muco, ku mateka no ku mitekerereze y’Abanyarwanda. Ibyo rero bigenda uko ibihe bisimburana, bishatse kuvuga ko n’agaciro k’imigani kagenda gahinduka.

Abanyarwanda bakoresha imigani y’imigenurano mu gukosorana babinyujije mu mvugo ijimije, kandi bagakoresha amagambo asanzwe mu muco nyarwanda. Gusa, hari amagambo amwe n’amwe aba atagikoreshwa, cyangwa imivugire imwe n’imwe yiganzamo ivangura rishingiye ku moko ndetse no ku gitsina. Bitewe n’amateka Abanyarwanda banyuzemo, bituma hari inyito,imvugo,amazina, n’amagambo agenda ata agaciro, bikarangira atagikoreshwa.

Hari ingero z’imigani y’imigenurano yakoreshwaga hambere, ariko magingo aya, uramutse uyivuze ushobora gufatwa ukundi kuntu. Ndetse ukaba wafatwa nk’ufite ikindi agamije mu gusenya imibanire myiza y’Abanyarwanda.

Hari imigani y’imigenurano yakoreshwaga, ariko ubu ikaba ifatwa nk’ ihembera amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko mu Banyarwanda. Hakaba n’indi igaragaza igaragaramo ivangura rishingiye ku gitsina.

Urugero: Uruvuze umugore ruvuga umuhoro, nta nkokokazi ibika isake ihari, n’indi nk’iyo itesha agaciro abagore cyangwa itsinda runaka ry’abantu.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), Nsanzabaganwa Modeste avuga ko hari ibintu bitakomeza guhabwa agaciro ndetse binamaganwa, kubera ingaruka bishobora guteza mu bantu.

Ati “hari ibintu tutakwemera cyangwa ngo duhe agaciro, hakaba ndetse n’ibyo twamagana kubera ingaruka bishobora guteza mu bantu. Ariko kugeza ubu twamamaza indangagaciro, tunagaya imitekerereze idahwitse.”

Kugira ngo umugani winjire mu Kinyarwanda nta rwego rubyemeza.

Nsanzabaganwa akomeza asobanura ko nta mategeko agenga iyinjira ry’imigani y’imigenurano, ko ahubwo umugani wizana, ugakwirakwizwa n’Abanyarwanda mu gihe basanze uvuga ibiriho cyangwa ufite icyo wigisha.

Ati “umugani urizana ubwawo. Iyo abantu basanze uvugitse neza kandi uvuga ibiriho cyane cyane ufite icyo wigisha, barawukunda bakawugira ijambo rihanura, bakawukoresha. Nta rwego rwemeza imigani. Inzego ziriho zitanga inama.”

Ese umugani uta agaciro ryari?

Nsanzabaganwa asobanura ko umugani uta agaciro iyo imyumvire n’imitekerereze by’abantu bihindutse, ati “umugani uta agaciro iyo imyumvire n’imitekerereze by’abantu bihindutse, bakimakaza indangagaciro nshya bitewe n’amateka cyangwa ibihe bishya.”

Impamvu nta migani mishya igaragara

Nsanzabaganwa avuga ko umugani ufata umwanya muremure kugira ngo winjire mu kamenyero k’abantu. Gusa ikibazo rusange kikaba ari itumanaho nyemvugo ryagabanutse cyane.

Ati “ikibazo rusange ni iki: itumanaho nyemvugo ryaragabanutse cyane. Ubu dukoresha ubutumwa bugufi (sms), imbuga nkoranyambaga na murandasi, inyandiko n’ibindi. Birumvikana ko imigani mishya itakiboneka cyane.”

Ese uramutse ukoresheje imigani itakigendanye n’igihe wahanwa na nde?

Modeste Nsanzabaganwa avuga ko ari ubukangurambaga busanzwe bukorwa, nta tegeko rirajyaho rica imwe mu migani, cyangwa ngo rihane uyikoresheje. Avuga ko ahubwo abakumva ari bo bakugaya.

Ati “ntawaguhana. Ariko se mu bihe turimo waba ugamije iki? Abantu baguseka ndetse bamwe bakakugaya.”

Imigani y’imigenurano ikoreshwa mu buryo bubiri. Hari uburyo busanzwe wumvamo umugani, hakaba n’uburyo bujimije, aho uwubwirwa bisaba ko amenya icyo irenga bamuciriye rirengura. Umugani uvuga ukuri, ariko muri kamere yawo ntabwo wo uba ari ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho!ese ni ukubera iki ibibazo tugira ku isomo ry’Ikinyarwanda iyo tubibajije tutabona ubusobanuro bwuzuye bwabyo?Cyane cyane ku mashuri yo hejuru na za Kaminuza.

Mutoni Marie Gorette yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Ni byiza pe! Mukomereze aho.

Bertin Yves yanditse ku itariki ya: 13-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka