Umwenegihugu wibagiwe umuco we ntaba akiri umwenegihugu – Shami

Perezida w’abanyamakuru baharanira guteza imbere ururimi n’umuco, Rukizangabo Shami Aloys, aravuga ko iyo umwenegihugu yataye umuco we ndetse n’ururimi rwe nkana, aba atakiri umwenegihugu.

Ibi yabitangaje kuwa kane tariki 14/03/2013, ubwo hahugurwaga abarimu n’abayobozi b’ibigo bo mu mashuri abanza yo mu mirenge igize akarere ka Musanze ku bijyanye n’uko bazashinga imbuga (clubs) z’umuco n’ubutwari, kugirango abana b’igihugu bakurane ubutwari bakomora ku muco nyarwanda.

Shami, yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko iyo umuntu yibagiwe umuco we n’ururimi bye, aba atakiri umwenegihugu, ahubwo ko umuntu aba atabona aho amubariza, kuko ururimi n’umuco aribyo bigize ubunyagihugu.

Shami ukuriye abanyamakuru baharanira guteza imbere umuco nyarwanda hamwe na Clement Twizerimana ushinzwe umuco muri Musanze.
Shami ukuriye abanyamakuru baharanira guteza imbere umuco nyarwanda hamwe na Clement Twizerimana ushinzwe umuco muri Musanze.

Yagize ati: “Urubyiruko arirwo Rwanda rw’ejo hazaza rurasabwa kumenya ko igihe cyose umwenegihugu yibagiwe ururimi rwe, imico ye nkana, aba atakiri umwenegihugu. Kandi ntabwo umuntu yabona aho amubariza, n’abazamubona bazamwita Umunyarwanda wiganye umuco runaka”.

Yavuze ko abana bagomba kwiga umuco nyarwanda, bakamenya ubutwari icyo aricyo, ubuzima bwaranze intwari z’u Rwanda, kuko nanaba intwari ntabwo azaba intwari y’abashinwa cyangwa ahandi ahubwo azaba intwari y’u Rwanda.

Abayobozi b'ibigo muri Musanze bitabiriye amahugurwa ku muco nyarwanda.
Abayobozi b’ibigo muri Musanze bitabiriye amahugurwa ku muco nyarwanda.

Twizerimana Clement ushinzwe urubyiruko,umuco na siporo mu karere ka Musanze, yavuze ko biteganyijwe ko bitarenze itariki 10/05/2013, izi clubs zizaba zatangiye gukora, zikazaba zifite ubuyobozi mu bigo by’amashuri.

Munyambonera Joseph, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Nyabirehe, mu murenge wa Gataraga akarere ka Musanze, yavuze ko bamenye ibyiza byo gukoresha Ikinyarwanda mu muco nyarwanda, bikarushaho kububaka ndetse ngo bizubaka ibigo byabo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jya utandukanya ibintu Kalinda we! kuko niba abanyamahanga babaha ubwenegihugu ntaho bihuriye n’umuco kandi nubwo babababaye abanyarwanda ntibareka umuco wabo bagira imyitwarire ijyanye n;umuco wabo ibyo bigatuma ubona ko ubunyarwanda babuhawe atari ubwo bavukanye,kuko icyo ugomba kumenya ikosa ntiriri kuwanyweye amazi mabi uyamuhaye ahubwo riri kuri wowe watanze amazi yanduye kandi ubizi! naho umuco wo ugomba kukuranga ahowaba uri hose bitabaye ibyo nawe wazaigishwa! uzasome amateka uzasanga abatatiye umuco n’indanga gaciro zabo ibyo bakururiye iyi ngobyi iduhetse! ikindi uzabaze ubuhinde,ubushinwa,ubuyapani ,Korea,singapur,nibindi bihugu uko bysteye imbere hakoreshejwe umuco wabo! naho wowe ngo ni ibya shami ahubwo ni ibyawe kuruta uko ari ibya shami! ibihe byiza!

Maniriho yanditse ku itariki ya: 30-03-2013  →  Musubize

Ibyo ni ibya shami nyine none se ubunyagihugu bivuga kumenya umuco ese bariya banyamahanga duha nationalite si abenegihugu?

Kalinda yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka