Ouagadougou: Menya bamwe mu Banyarwanda bitabiriye FESPACO 2019

Mu iserukiramuco nyafurika riri kubera Ouagadougou muri Burikina Faso, ku nshuro yaryo rya 26, iserukiramuco ryahuriranye no kwizihiza imyaka 50 iri serukiramuco rimaze ribayeho, rifite insanganyamatsiko igira iti “ Dushingire sinema nyafurika ku mateka yacu, mu mwihariko w’ubukungu n’uruhurirane rw’abayituye”

Abakinnyi b’amafirimi nyarwanda barayitabiriye, bajya kwerekana impano zabo. Kigali today yegereye bamwe muri bo ibabaza byinshi ku buzima bwabo busanzwe ndetse n’ubwo muri sinema.

Dusabijambo Marie Clementine

Marie Clementine ahemberwa kuyobora Behind the World
Marie Clementine ahemberwa kuyobora Behind the World

Umukinnyi w’amafilimi nyarwanda Dusabimana Clementine yavukiye I Kigali mu mwaka w’1987. Dusebijambo Marie Clementine yize kaminuza mu bijyanye n’itumanaho rya elegitoronike. Yatangiye gukina amafirimi akorana n’ikigo kitwa Almond Tree Films collective.

Filimi ye yambere yatangiriyeho yitwa Mayibobo yagiye mu iserukiramuco ryitwa festival International du film de Rotterdam.

Mu mwaka 2010 yakoze filimi yitwa Lyiza yagiye mu irushwana rya Tribeca Film Institute.

2012 Clementine yahawe igihembo kitwa Prix cineforum mu iserukiramuco Festival du cinema africain d’Asie et d’Amerique latine.

Muri uyu mwaka kandi yakoze indi filimi ntoya yo mu bwoko bwa ‘Court metrage’, ijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, ayita Behind the world.

Iyi filimi yahesheje Clementine iguhembo cya Goeth Institut bituma abasha kwitabira andi marushanwa muri Amerika no mu Bufaransa.

Mu 2016 yakoze indi filimi ntoya yitwa ‘une place pour moi’, iyi filimi ivuga “ku buzima bw’umwana ufite ubumuga bw’uruhu ushakisha uko yabana n’abandi ku ishuri ariko bakajya bamukwena umunsi ku wundi.”

Muri uyu mwaka Dusabijambo Clementine ni umwe mu bitabiriye iserukiramuco FESPACO riri kuberwa Ouagadougou akaba yarajyaye filimi yitwa Icyasha.

Joel Karekezi

Joel Karekezi ni umunyarwanda ukina firimi, wavutse mu mwaka w’ 1985. Mu mwaka w’2009 yarangije amashuri ye mu bijyanye na sinema muri mu ishuri Cinecours.

Mu mwaka w’2009 ku bufatanye na Maisha Film Lab yabashije gukora firime yitwa The Pardon, aho iyo firimi yahawe igihembo mu gihugu cya Uganda.

2010 iyi filimi nto yabonye ikindi gihembo mu iserukiramuco rya sinema ryitwa Sillicon Valley African Film Festival nka filimi nziza.

Mu mwaka w’2012 uyu mugabo yanditse filimi ayita The mercy of the Jungle, akaba yarahawe igihembo na CFI cyitwa Award for the Most Promising Audiovisual Project mu iserukiramuco Durban FilmMat.

Mu mwaka wa 2014 yakoze filimi yitwa Imbabazi, ikaba yarabonye igihembo cya Nil Grand price 2014, muri Luxor African Film Fetival.

Mu mwaka w’2014 Joel Karekezi akaba yaragizwe umuyobozi mwiza w’amafilimi na International Images Filim Festival for Women.

Joel Karekezi yagiye yitabira amaserukiramuco ya sinema atandukanye, muri uyu mwaka akaba yarajyanyeyo filimi yitwa The mercy of the Jungle yakozwe mu mwaka 2018.

Jean Claude Uwiringiyimana

Ni umwanditsi, umwarimu w’amafilimi nyarwanda. Jean Claude Uwiringiyimana yize amashuri abanza n’ayisumbuye hagati y’umwaka w’1986-1996. Yize ayisumbuye muri petit seminaire ya Kabgayi no muri College Christ Roi i Nyanza.

1996 - 2000 yize muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ahavana impamyabumenyi mu ishami rya Langues et Litteratures Africaines.

2000-2004 yakoze kuri televiziyo y’u Rwanda mu biganiro bijyanye n’umuco, ndetse akomeza kwigisha muri kaminuza UNR nk’umwarimu wungirije. Uyu mugabo yanahawe n’inshingano zo kuyobora akanama gashinzwe kuvugurura umuco n’ubugeni muri kaminuza.

2004-2005 yagiye gukomeza amasomo mu kiciro cya gatatu mu Bufaransa, mu bijyanye n’indimi n’umuco. Muri uwo mwaka kandi ni nabwa Jean Claude Uwiringiyimana yakurikiranye andi masomo mu buryo bw’ iyakure mu gihugu cya Canada mu bijyanye no kuyobora filimi.

Jean claude Uwiringiyimana akiri umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yitabiriye irushanwa rya Fest Africa mu mwaka 2000. Iryo rushanwa ryari iryo kwandika filimi z’imbarankuru harimo “Urwandiko rw’Inzira” na “Souvenir d’un charognard”. Yahawe igihembo cya mbere.
2008 yitabiriye irushanwa ryitwa INMR naho mu 2009 yitabiriye bwa mbere FESPACO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka