Gucukumbura umuzi wa Jenoside ni byo byamuteye kwandika igitabo

Ubwo hamurikwaga ku mugaragaro igitabo ku mateka n’imibanire mu Rwanda rwo hambere cyiswe “Les enfants d’Imana” cyanditswe na Jean Luc Galabert, uyu mwanditsi yavuze ko yacyanditse ashaka gucukumbura umuzi n’uburyo abantu bari babanye neza baje kubibwamo urwango kugeza bamwe bakoreye abandi Jenoside.

Uyu mwanditsi yakoreye mu Rwanda inshuro nyinshi nk'umwarimu, umuvuzi w'indwara zo mumutwe n'ibindi
Uyu mwanditsi yakoreye mu Rwanda inshuro nyinshi nk’umwarimu, umuvuzi w’indwara zo mumutwe n’ibindi

Mu gitabo cye ku rupapuro rwa 512 hari aho agira ati “kuba mu Rwanda ni ukwiziririza” ngo bisobanura ko mu gihe cyo hambere hari imiziririzo Abanyarwanda bari bafite ibategeka kubana neza, kandi bubaha ku buryo kwica mugenzi wawe bitari kubona aho bimenera.

Galabert yagize ati “ukurikije uko Abanyarwanda babanaga mbere sinumva ukuntu hageze igihe hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi mu mateka yabo nkurikije ibyo nabonye nandika iki gitabo mu gihe cyo hambere barabanaga neza”.

Uyu mwanditsi avuga ko yandika iki gitabo “Les entants d’Imana” yashakaga gusubiza ibisubizo bya bamwe mu banyarwanda bashaka kumenya amateka y’u Rwanda, batagiye gushakisha ahandi mu masomero ari kure yiwabo.

Mugihe kiri imbere akaba ateganya no gukorana n’abanditsi b’Abanyarwanda mu kwandika iby’amateka y’u Rwanda.

Abanditsi b’ibitabo by’amateka mu Rwanda, basanga kwandika ku mateka y’u Rwanda bikwiye gukorwa n’Abanyarwanda kurusha abanyamahanga kuko ari ayabo bayazi kurusha undi wese.

Ndolimana Jean umwanditsi w’ibitabo by’amateka mu Rwanda wanditse ku mateka agaragaza uruhare rwa kiriziya Gatolika mu muri Jenocide yakorewe Abatutsi, mu bitabo nk’ ‘Imungu mubuyozi bwa kiliziya Gakorika’, avuga ko biteye isoni n’agahinda kubona abanyamahanga ari bo bandika amateka y’u Rwanda kurusha abenegihugu.

Yagize ati “iyo mbona ibitabo nk’ibi bivuga ku mateka yaranze igihugu cyacu avugwa ndetse akandika n’abanyamahanga, birambabaza cyane kuko twe tutiyandikira ibyacu kandi twe tubizi neza. Birakwiye ko urubyiruko rushyira ingufu mu gusoma kandi rukandika iby’amateka yabo”.

Prof. Bushayija Bugabo Antoine avuga ko kuba amateka yacu adakunda kumenywa n’urubyiruko, biterwa nuko badafite umuco wo gusoma. Ati “dufite ikibazo cyo kumva ko ibintu twakabibwiwe mu magambo. Ni ngobwa ko abantu bagira umuco wo gusoma cyane cyane abatoya”.

Mu myaka umunani yamaze yandika iki gitabo kivuga ku mateka n’imibanire mu Rwanda rwo hambere (Les Enfants d’Imana) Jean Luc Galabet ngo yabitewe nuko yashatse kumenya koko amateka yaranze u Rwanda no gucukumbura umuzi watumye bamwe bumva ko batsemba abandi.

Mu bitabo bimwe yasomye byanditswe n’Abanyamahanga, yasanze ibyinshi byarimo amateka ajyanye n’inyungu zabo zo gucamo amacakubiri Abanyarwanda, kugirango babashe kubaryanisha babone uko babategeka batagifite ubumwe bahoranye.

Jean Luc Galabert ni umuhanga mu mitekerereze ya muntu (Psychologue), akaba kandi impuguke mu mateka y’umuntu n’amateka, akaba yarakoreye mu Rwanda mu bihe bitandukanye nk’umuvuzi w’indwara zo mu mutwe ndetse n’umwarimu cyangwa se umwanditsi.

Yanditse ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda nka “Les enfants d’Imana: Histoire sociale et culturelle du Rwanda ancien” na “Faire face au négationnisme du génocide des Tutsi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko mu Rwanda rwo hambere abantu babanaga neza kurusha ubu.Ariko kimwe no mu bindi bihugu,mu Rwanda rwo hambere habaga ibyaha byinshi:Ubwicanyi,amarozi,ubusambanyi,ubujura,etc...
Genocide yaje nyuma.Nk’abakristu,turibuka ko ICYAHA cya mbere cyakozwe n’ababyeyi bacu ba mbere:ADAMU na EVA.Guhera icyo gihe kugeza uyu munsi,abantu bakomeje kwanga kumvira Imana.Ndetse ku gihe cya NOWA,Imana yarakariye abantu kubera ibibi bakoraga,izana Umwuzure (Deluge)wica abantu bose bali batuye isi yose,harokoka abantu 8 gusa bumviraga Imana.Bisome muli 2 Petero 2:5.Kugirango isi izabe nziza,Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Kuli uwo munsi,Imana izongera ikure mu isi abantu bose banga kuyumvira.Nkuko Yeremiya 25:33 havuga,ngo isi izaba yuzuye intumbi z’abantu.Ibirimo kubera ku isi byerekana ko imperuka itari kure.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka