U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi w’ingoro z’umurage
U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo ku isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage, mu muhango wabereye ku musozi wa Rwesero kuri uyu wa Gatanu tariki 17/05/2013 ahubatswe inzu y’ubugeni n’ubuhanzi mu karere ka Nyanza.
Uwo munsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage wahuriranye no gufungura ku mugaragaro ibikorwa by’ubugeni, byerekana umuco n’amateka by’abanyarwanda no kugaragaza bimwe mu bikorwa by’ubugeni by’amafoto ya bamwe mu bami bategetse u Rwanda barimo Mutara wa III Rudahigwa, Musiga na Rwabugiri.
Ibyo bikorwa by’ubugeni byakozwe na zimwe mu mpuguke zo ku bihugu bya Nigeriya, Afurika y’Epfo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Kenya harimo n’u Rwanda bagendeye ku mafoto yabo babashije kubona.
Dr. Lilian Nabulime ukomoka mu guhugu cya Uganda, umwe muri izo mpuguke, yavuze ko yishimira intambwe ingoro z’umurage w’u Rwanda zimaze gutera mu guteza imbere ubugeni bugaragaza umuco n’amateka by’abanyarwanda.
Asobanura amavu n’amavuko y’umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage, Alphonse Umuliisa, umuyobozi w’ingoro z’umurage w’ U Rwanda, yavuze ko uwo munsi watangiye kwizihizwa kuva mu mwaka w’1977 kugeza ubu ukaba wizihirizwa mu bihugu 100 bitandukanye byo ku isi n’u Rwanda rurimo.
Avuga ko mu Rwanda uwo munsi wizihijwe bwa mbere mu mwaka wa 2012 ushize kugira ngo rwifatanye n’ibindi bihugu mu guha agaciro uwo munsi.
Yamenyesheje ababishaka bose ko kuva tariki 18/05/2013 kugeza tariki 01/09/ 2013 ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi yo ku Rwesero mu karere ka Nyanza izaba ifunguriye amarembo abifuza gusura ibikorwa by’ubugeni bishya bihaboneka.
Mitali Proatais wari umushyitsi mukuru muri uwo munsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage yavuze ko ubugeni bushushanya umuco, amateka n’imibereho y’abantu mu bihe bya kera, iby’ubu n’ibizaza bityo asaba abakiri bato kubwitabira ndetse n’abantu bakajya barushaho gusura aho bukorerwa.
Umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo ambasaderi w’u Buholandi n’uwa Afurika y’epfo, abayobozi mu nzego zitandukanye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kugeza ku rwego rw’akarere ka Nyanza ari naho uwo munsi wizihirijwe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|