Ndayisenga wahabwaga amahirwe na mbere y’agace ka nyuma k’iri siganwa kazengurutse umujyi wa Kigali ku cyumweru tariki ya 23/11/2014, yandikishije amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere utwaye iri rushanwa kuva ryagirwa mpuzamahanga muri 2009 ndetse akaba anabaye umusore uritwaye akiri muto.
Perezida Kagame yashimiye uyu musore wahesheje ishema igihugu agahiga abandi mu isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare ndetse n’abitabiriye muri Rusange.
Uretse gutwara Tour du Rwanda, Ndayisenga yanahembewe kuba umusore w’umunyarwanda uri gutanga icyizere aho yahawe igare na ambassade y’u Bufaransa mu Rwanda, anahembwa nk’umusore ukiri muto witwaye neza kurusha abandi mu isiganwa kuko ku myaka 20 gusa yegukanye Tour du Rwanda.
Muri rusange, abanyarwanda bitwaye neza muri iri siganwa dore ko ikipe yarangije ku mwanya wa mbere ari Team Rwanda Kalisimbi mu gihe uwabaye uwa kabiri na we yaje kuba umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco.
Ndayisenga nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda yahise azamuka ku rutonde rw’abakinnyi ba Afurika ava ku mwanya wa 45 agera ku mwanya wa 10.
Jah D’eau Dukuze
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ferestation mr valens!
Mbega ibintu byiza,kugira Perezida ukunda urubyiruko,ndetse agakunda imikino n’imyidagaduro.ni koko uyu musore Valens yaradushimishije.
icyo nicyo nkundira president wa Republika
ntawe utashimira uyu mwana wahesheje ishema u rwanda kuko yakoze ibyari byarananiye abandi